MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hatangijwe umushinga ufite umwihariko wo gutega amatwi abangavu batewe inda

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
15/10/2022

Abafatanyabikorwa b’Akarere Gatsibo bo mu muryango LWD w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi kanoze, batangije umushinga ‘Masenge mba Hafi’ mu murenge wa Rugarama, uzaba ufite umwihariko wiswe “Ubuhobokero” aho umwangavu watewe inda y’imburagihe azajya abasha kuganira yisanzuye ku byamubayeho.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 14 Ukwakira, mu gihe Gatsibo iri mu turere tuza imbere mu kugira abana benshi basambanywa bakabyara inda z’imburagihe, hakiyongeraho n’ibindi bibazo biza bishamikiye kuri icyo kibazo harimo nko gutereranwa n’imiryango, kwiyanga no kugira ihungabana, guta amashuri, kwitakariza icyizere ibi bituma umwana wasambanyijwe atabohoka ngo agire uwo abwira ibibazo afite.

Aha niho umushinga LWD (Learn Work Development) wahereye mu murenge wa Rugarama uhatangiza Umushinga wawo wiswe ‘Masenge mba hafi’ ukazaba ufite umwihariko w’Ubuhobokero.

Bamwe mu bazabafasha aba bana harimo uwiswe Nyirasenge w’umwana, uyu ni umubyeyi w’inyangamugayo watoranyijwe muri buri mudugudu uzabasha gutega amatwi abana kandi akabagirira ibanga, akaganira nabo akabagira inama ndetse akabakorera n’ubuvugizi.

Undi uzaba uri kumwe na Nyirasenge ni uwiswe mukuru w’umukobwa, uyu nawe yatoranyijwe mu bana babyaye imburagihe, atorwa na bagenzi be bashingiye ku myitwarire ye uburyo babona yabakorera ubuvugizi ndetse nawe asabwa kugira ibanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Gatsibo ni Mukamana Marcelline agaruka kuri uyu mwihariko yagize ati: “Hari abantu bahuguriwe by’umwihariko gushyiraho umwanya wihariye wo kumva ibibazo by’aba bana ku buryo abantu babisanzuraho, muri gahunda batugaragarije hazaba hari n’umwanya wo kubohoka aho abantu babohokera bakavuga akabari ku mutima. Bya bibazo twagiraga by’abana bahohoterwa ntibavuge bagatinya aba bazaba nk’ikiraro kugira ngo babashe kutugeraho.”

Mukamuyango Helene ni umwe muri ba masenge yemeza ko ingorane ziri mu midugudu aho batuye zishingiye ku mibereho y’imiryango itishoboye, abana bashukwa n’abantu bakuru amakimbirane mu miryango ndetse no kuba hari ababyeyi bataba hafi y’abana babo ntibabaganirize ku buzima bw’imyororokere, yakomeje agira ati “umusanzu wanjye uzahera ku kuganira n’ababyeyi nkwiye kuganira n’ababyeyi cyane mbere y’uko umwana atwita, n’igihe yatwite ntibamutererane”

Mu kagari ka Kanyangese hari mukuru w’umukobwa watowe witwa Umukunzi Hasina yemeza ko kuba yarabyaye afite imyaka 17 bitahagaritse ubuzima bwe ariko na none hari icyo byamudindijeho aha ari ho azahera afasha bagenzi be kugirango batazagerwaho n’ibyago yagize agatwara inda y’imburagihe kandi nawe icyo gihe yari akenewe kurerwa.

Umuyobozi wa LWD Mwiseneza Jean Claude yemeza ko uyu mushinga wa Masenge Mba Hafi ukoreshwa nk’uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’abana b’abangavu basambanywa bakabyara imburagihe n’ibindi bibazo bitandukanye by’imyororokere mu rubyiruko harebwa n’ibindi bibazo biri mu rubyiruko byaba bifitanye isano n’ibyo bibazo

Yakomeje agira ati: “Uyu mushinga turimo uri mu bufatanye bw’imiryango 13 mu Rwanda igikomeye muri ibyo bibazo by’uruhurirane bigirwa n’umwana w’umwangavu wasambanyijwe (abakomoka mu miryango itishoboye, abahohotewe, abafite ubumuga….)ni ukubimenya ntibitwarwe mu buryo rusange buri muntu wese ufite ikibazo tukareba ngo kiraterwa n’iki, ni bande bamuri hafi bakwiye kumufasha.”

Mbere y’uko uyu mushinga wa Masenge Mba Hafi utangira, mu murenge wa Rugarama habanje gutoranywa ba masenge 54 na bakuru b’umukobwa 54, ni ukuvuga ko buri mudugudu uhagarariwe n’abantu babiri mu midugudu yose uko ari 54 igize Umurenge wa Rugarama.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboLWD

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Igihugu cyaduhaye imbaraga n’icyizere birenze, tubikoreshe dutere imbere-Mutumwinka

Igihugu cyaduhaye imbaraga n’icyizere birenze, tubikoreshe dutere imbere-Mutumwinka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU