Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko imihigo y’uyu mwaka wa 2022-2023 ubu igeze ku kigero cya 67% ishyirwa mu bikorwa, bugashimira uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yagarutse ku mihigo y’Akarere aho igeze ishyirwa mu bikorwa n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.
Yavuze ko bageze muri kimwe cya kabiri cy’umwaka, ariko muri rusange akaba ahamya ko babona bimeze neza.
Yagize ati: “Iyo twigereranyije kuri iki gihembwe tugeze kuri 94% y’igihembwe cya kabiri cyangwa se amezi 6 ashize, hari ibigikenewe gukorwa kugira ngo tugere ku 100% ariko ntabwo byakunze, ariko twisuzumye mu bipimo by’umwaka turi kuri 67% ugereranige n’umwaka wose nabyo ntabwo ari bibi kuba mu mezi atandatu twararenze kuri 60% ni byiza.”
Yongeyeho ko biyemeje ko imihigo hafi y’umwaka bagomba kuba bayisohoje mu mpera z’igihembwe cya gatatu, ni ukuvuga mu mpera za Werurwe, ngo byatinda bikagera muri Mata.
Yakomeje ati: “Imihigo rero n’abafatanyabikorwa irahari twafatanyije n’abantu bose harimo nka World Vision mu miyoboro y’amazi, hari Food for the Hungry barimo kubaka inzu y’ababyeyi (maternité) ya Nyagihanga, n’abandi. Ariko iyo turebye imihigo y’abafatanyabikorwa twasanze igeze kuri 80% ishyirwa mu bikorwa.”
Meya aranasaba abafatanyabikorwa bose ko bazagera mu gihembwe cya gatatu imihigo yabo yageze ku 100%, kandi ngo bafite icyizere .
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Gatsibo Muhorana Edouard yavuze ko bagira uruhare mu iterambere ry’akarere mu nkingi zose; imibereho myiza y’abaturage, inkingi y’ubukungu ndetse n’inkingi y’imiyoborere myiza.
Yagize ati: “Mu mwaka ushize twasanze mu mihigo y’Akarere twari dufitemo ingengo y’imari igera kuri miliyari 6.8 uyu mwaka rero na none usanga ingengo y’imari igera aho ngaho muri miliyari 6.8 zirenga; zose usanga ziri mu nkingi y’ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yakomeje agira ati: ”Nk’umuyoboro wa Minago uherereye mu Murenge wa Gitoki wabashije kugeza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 27 ukaba waratwaye Miliyari 1.9, ubwo 65% akaba yaratanzwe na World Vision.”
Nanone hari umufatanyabikorwa MLFM na we afatanya n’Akarere mu kwegereza amazi meza abaturage, hari kandi na Plan International ifatanya n’akarere mu kuzamura ireme ry’uburezi cyane cyane iry’umwana w’umukobwa.
Mu bukungu yavuze ko abafatanyabikorwa benshi batandukanye bagiye bafasha ingo ziri mu cyiciro cya mbere kugira ngo biteze imbere babaha ubushobozi mu gukora imishinga mito iciriritse ibateza imbere no kubahugura bakagira ubumenyi.
Ku bijyanye n’imiyoborere myiza, abafatanyabikorwa bashyizeho umukozi ufasha abakozi b’Akarere mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ndetse n’uburyo bwo gukora raporo no kuyimenyekanisha mu baturage, aho usanga muri buri murenge hari ibyapa bigaragaza imihigo y’umwaka.
Mu mibereho myiza yagarutse ku kurengera umwana, aho abafatanyabikorwa bafatanya n’Akarere gukora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana ndetse no gufasha abana batewe inda gusubira mu mashuri, harimo n’abafashijwe uyu mwaka bigira i Muhura; byose bibafasha kwiteza imbere no gufasha abana babyaye.
Mu buzima, abafatanyabikorwa bafatanya n’akarere mu kwegereza serivisi z’ubuzima ku baturage, aho usanga hari ibikorwaremezo by’ubuzima bagira uruhare mu kubyubaka, ndetse no gukora ubukangurambaga ku baturage ku byerekeye ubuzima.
Harimo na serivisi zo gupima abana kugira ngo barebe uko bahagaze mu mirire, abana bagaragaweho n’imirire mibi bagafatanya n’ubuyobozi kugira ngo bayivemo.
Asoza, Muhorana yavuze ko abafatanyabikorwa bafite uruhare rufatika mu iterambere ry’akarere kuko bafatanya n’Akarere mu itegurwa ry’ igenamigambi ndetse no kurishyira mu bikorwa, bakagira n’uruhare mu gutanga umusanzu wabo mu ngengo y’imari y’akarere no mu mihigo.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF GATSIBO) rigizwe n’abafatanyabikorwa 65, barimo imiryango mvamahanga itari iya leta, imiryango nyarwanda, ibigo bya leta bikorera mu karere ndetse n’amadini n’amatorero; bose bakagira uruhare mu iterambere ry’akarere no gushakira ibisubizo ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.










