MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abibumbiye mu ishyirahamwe ryo kuboha uduseke bahamya ko harimo inyungu

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
12/01/2022

Abagore 35 bo mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini bishyize hamwe bakora ububoshyi bw’uduseke bavuga ko uyu ari umwuga ugira amafaranga menshi ku muntu wabonye isoko

Kuri uyu wa 11 Mutarama, umugenzuzi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ari kumwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gastibo basuye ishyirahamwe ry’abagore riboha ibintu bitandukanye, rigizwe na bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mu bihe byashize.

Bamwe mu bagize iri shyirahamwe bemeza ko umwuga wo kuboha ntacyo wawunganya mu gihe ufite isoko, nk’uko bisobanurwa na Mbabazi Joy, yagize ati: “Ndahera kuri aya masaro ndiho mboha ubu, buriya nta n’ikintu cyunguka nka yo, ahantu ushora amafaranga magana atanu ugakuramo ibihumbi umunani, iyo wabonye isoko.”

Mu rwego rwo kwigira no kubahiriza gahunda ya Leta yo guteza imbere imirimo ngiro n’ubukorikori, aba baturage bo muri Rwimbogo bemeza kuboha uduseke, ibyibo, inigi, udushakoshi no gutaka inkoni ho amasaro byose babifiteho ubumenyi ahubwo bukwiye gushyigikirwa

Kayitesi Flora ni Umuyobozi w’iri shyirahamwe wemeza ko batangiye inzira yo gukora koperative, bamaze amezi atanu batangiye gukora Kandi bifitiye icyizere,

Yakomeje agira ati: “N’ubwo tukiri bacye ariko tugenda dushishikariza bagenzi bacu kuza tukishyirahamwe tukaba benshi tugakora byinshi, kuboha ni umwuga mwiza ushingiye ku muco wacu, ikisumbuyeho ubu ni uko ufite n’amafaranga menshi pe!!!”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko mu rwego rwo gufasha iyi koperative bagiye kuyubakira inzu y’aho bazajya bakorera, iyi nzu izaba igizwe n’ibice bibiri aho gukorera n’abo kugurishiriza umusaruro wabo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango Rwabuhihi Rose yemeza ko gukorera hamwe nka koperative ari amahirwe yo kwiteza imbere no guteza imbere umuryango.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bukangurira abaturage batuye muri ibi bice kurushaho gutekereza cyane imishinga ibateza imbere kuko muri iki gice hagiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo kuko ari n’irindi rembo rya Parike y’Akagera winjiriye mu majyepfo yayo

Guverineri CG Gasana K.Emmanuel yakomeje agira ati:”Nimwagure ibikorwa kandi birashoboka bijyanye n’ibingibi bishingiye ku muco w’Abanyarwanda iyo ‘salle’ bagiye kubaha muzashyiremo byinshi bizatuma mubona amafaranga menshi.”

Iri tsinda ry’ubukorikori bushingiye ku buboshyi no gutaka ribarizwa mu Mudugudu wa Nyamwiza. Rifite abanyamuryango 35, bose ni abagore ndetse banateganya kuryagura rikajyamo n’abagabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: AbagoreAkarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abenga n’abakora inzoga zitujuje ubuziranenge ntibazihanganirwa

Rwamagana: Abenga n'abakora inzoga zitujuje ubuziranenge ntibazihanganirwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU