Bamwe mu baturage bitabiriye amatora y’inzego z’ibanze mu mudugudu mu Karere ka Gatsibo barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu kuba bahawe umwanya wo kwitorera abayobozi nyuma y’uko horohejwe ingamba zo kurwanya Icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira hirya no hino mu gihugu abaturage bazindukiye mu matora y’inzego z’ibanze, aho hatorwaga komite y’umudugudu n’umujyanama rusange uhagarariye umudugudu mu nama njyanama y’akagari.
Abitabiriye aya matora bashima ko bahawe umwanya wo kwitorera abayobozi nyuma y’uko ingamba zo kurwanya COVID-19 zorohejwe.
Mu Karere ka Gatsibo hari abatoreye kuri site ya Kiramuruzi baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU bahamya ko kwishyiriraho abayobozi ku rwego rw’Umudugudu bazayobora muri manda y’imyaka itanu byabanejeje.
Mu batowe harimo abatowe ku nshuro ya mbere, n’abandi babasanzwe bayobora bongeye kugirirwa icyizere.
Habimana Eric yatorewe kuba Umukuru w’umudugudu wa Nduba mu Kagari ka Akabuga, Umurenge wa Kiramuruzi, yagize ati: “Kuba izi ngamba zarorohejwe byatumye tubona umwanya wo kongera kwitorera abayobozi bashya, ndetse n’abagirirwa icyizere bongere bagisubirane, ubu tugiye mu gihe gishyashya n’umuvuduko twari dufite ugomba kwiyongera; kandi nishimiye cyane icyizere nagiriwe.”
Uwizigire Daryline na we yatorewe kuyobora Umudugudu w’Akagano yagize ati: “N’ubwo turi muri COVID amatora yagenze neza cyane, umuntu yatoye uwo ashaka yumva yizeye.”
Mukantagurirwa Yvette ni umwe mu bari mu nteko itora yagize ati: “Twishimye cyane ko twongeye gutora, igihe cyari kigeze kugira ngo tuvugurure Ubuyobozi bwacu bw’umudugudu, twabyishimiye cyane.”
Muri rusange aya matora yakorewe mu gihugu hose yagenze neza, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel ashima abari mu nteko itora uburyo bitabiriye,
Ati : “Amatora ni demokarasi, amatora ni iterambere, amatora ni agaciro, amatora ni ishema; ubu rero barahitamo abantu bagiye kubayobora muri iyi myaka itanu iri imbere.”
Inteko itora yari igizwe n’abantu batatu bahagarariye isobo, abagize komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko n’iy’abagore mu Mudugudu; Aba bose nibo batoye komite y’umudugudu igizwe n’Umukuru w’umudugudu n’abandi bane bamwungirije, undi mwanya watorewe ni uw’Umujyanama rusange w’umudugudu uzajya mu nama njyanama y’Akagari.









