Muri gahunda yo kubahiriza igishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka cy’Akarere ka Gatsibo, muri site y’imiturire iri mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore, hari gukatwa imihanda abaturage bagakangurirwa kumva ko icyo bigamije ari iterambere rirambye no kongerera agaciro imitungo yabo, aho kwita kuri bike bishobora kwangirika.
Kabarore nk’umujyi mukuru w’Akarere ka Gatsibo, ufite site ebyiri z’imiturire yimbitse ibizwi nka (detail physical plan) arizo site ya Karenge ndetse na site ya Kabarore zombi zifite ubuso bungana na hegitari 89.3, kuri ubu hakaba hamaze gutunganywa site ya Kabarore n’igice gito cya site ya Karenge, aho hamaze gukorwa ubuso bugera kuri hagitari 45.
Bamwe mu baturage batuye ahari gutanganywa site ya Karenge baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bishimira iterambere rizazanwa no guhabwa ibikorwaremezo, ariko bagasaba ko ibyangirika mu gihe hagikorwa imihanda birimo imbuto ziribwa, ibitoki, n’ibihingwa bitarasarurwa, bajya bahabwa ingurane yabyo.
Rukundo Samuel atuye i Karenge, yagize ati: “Twari dufite ibiti bya voka, ibiti by’imyembe, n’imibyare kandi byari bidutunze bikavaho agafaranga, bari gukora imihanda imashini yaraje irabirimbura. Ntabwo twanze ko iterambere ritugeraho nk’abandi ariko twasaba ko ibyo basanze hejuru nk’iyo myaka, bajya bayigenera agaciro bakazayishyura.”
Mukansanga Melanie na we aragira ati: “Njyewe nari mfite imyumbati n’ikawa n’ibyo bangije kandi batubwiye ko batazabituriha ngo ni iterambere kuri twebwe kandi natwe turarikeneye, ariko nk’ubuyobozi butureberera twasaba ko ibyangirika bajya babiha agaciro kabyo bikazishyurwa kuko byaduhaga amafaranga; ubu turi kurwana na mituweli kandi urebye aho niho twakuraga amafaranga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, asaba abaturage kumva ko imihinda iri gucibwa mu mirima yabo, izatuma imitungo yabo igira agaciro bitume babona n’ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi.
Aragira ati: “Mu mitegurire buri muturage twamumeshaga aho imashini iri bunyure, kugira ngo niba hari imyumbati ayikure ariko birumvikana aho imashini yagonga igiti cya voka cyagombaga kuvamo, twamusabaga kucyitemera akajya kugicana akazaba atera ikindi yamaze kumenya aho akwiye kugitera kuko indi myaka nk’ibishyimbo n’ibigori yamaze gusarurwa.”
Akomeza agira ati: “Icyo bagomba kumenya ni uko imitungo yabo igiye kugira agaciro, kandi twakoranye inama nabo kenshi tubasobanurira uko bizagenda, niba mu mitungo yabo nta mihanda yegeragayo, ubu ibibanza byabo bikaba bigiye kugerwaho n’imihanda, uko ikibanza cyaguraga siko kizongera kugura, ikindi iyo umuntu atuye neza ni bwo Leta imwegereza amazi n’amashanyarazi, kandi ibyo ntabyo bari bafite. Impinduka ziragora bitangira harimo abatabyumva ariko biba bisaba gukomeza kubigisha, ariko turasaba abaturage bacu ko bajyana n’iterambere ry’aho Igihugu cyacu kirimo kiganamo.”
Mu gishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka mu Karere ka Gatsibo imidugudu y’imiturire yemewe ni 146 yavuye kuri 602 yari isanzwe y’imitegekere y’ubutegetsi bwite bwa Leta, naho site z’imijyi ni site zigera kuri 4 arizo site ya Kabarore ndetse na site ya Karenge izi zombi ziri mu mujyi wa Kabarore, hari kandi site ya Ngarama iri mu Murenge wa Ngarama na site ya Kiramuruzi iri mu Murenge wa Kiramuruzi.
Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kiri gukurikizwa, cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje amateka ya minisitiri ashyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka by’uturere twa Bugesera, Gatsibo, Kamonyi, Karongi, Kayonza, Nyabihu, Nyamagabe,Nyamasheke,Nyanza, Ruhango, ndetse na Rusizi.









