MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abanyeshuri bakubiswe n’inkuba basezerewe kwa muganga

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
16/03/2023

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’amashuri cya Bibare bwatangaje ko abanyeshuri barindwi bakubiswe n’inkuba yagiye ibababura ku mubiri bari barwariye ku kigo nderabuzima cya Muhura bamaze gusezererwa, hasigaye umwe.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 werurwe 2023 ubwo imvura nyinshi yumvikanyemo inkuba yagwaga mu Karere ka Gatsibo nibwo inkuba yakubise mu kigo cy’amashuri cya Bibare giherereye mu Murenge wa Muhura, igakubita abanyeshuri barindwi biteguraga gukora ikizamini, ariko bagira amahirwe yo kurokoka.

Nizeyemariya Mary Goreth Umuyobozi w’iki kigo yabwiye MUHAZIYACU ko inkuba yakubise abana barindwi bagahita bajyanwa kwa muganga bakitabwaho, ndetse batandatu bamaze gusezererwa hasigaye umwe, ariko nawe atarembye cyane kandi abandi bakomeje gukora ibizamini nta kibazo.

Ati: ”Abajyanywe kwa muganga ni abana barindwi inkuba yagiye ibabura bari bafite ibikomere, abana babashije kubona ubutabazi ubu tuvugana batashye, usibye umwe bari bajyanye i Kiziguro (mu bitaro), ariko nawe navugaye n’umubyeyi we, yambwiye yuko ameze neza nta kibazo, ariko impamvu yatumye bamujyana nuko yarutse bakavuga bati reka bamujyane ku bitaro bikuru akurikiranwe barebe, ariko ubu ntakibazo nawe afite.”

Yakomeje agira ati: ”Abana ubu nta kibazo bafite, bamwe bagiye gusoza ibizamini abandi babisoje, mbere y’uko babijyamo twabaganirije tubarema umutima ku buryo bagiye mu kizamini nta kibazo bafite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Ndayisenga Jean Claude yashishikarije abaturage ko muri ibi bihe by’imvura bajya birinda kujya ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga .

Ati: ”Ubundi dushishikarizwa ko mu gihe cy’imvura gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bishobora kuba byakurura inkuba atari byo, ahubwo abantu bakwiye kubireka, ikindi hari uduce biba bigaragara ko hakunda kwibasirwa n’inkuba, nk’igihe imvura iguye kwirinda kujya munsi y’ibiti, ku mbaraza n’ahandi hari imyuzure n’imigezi, ahaba hari imivu iri gutemba, bikwiye ko abantu birinda kuyijyamo, bagomba gutegereza ikabanza ikavaho, kuko nabyo bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko hari imirindankuba kandi igihe iyi nkuba yakubitaga nta muriro w’amashanyarazi wari uhari bavuga ko wayikuruye, abanyeshuri bakubiswe n’iyi nkuba bari mu kigero cy’imyaka 16 na 17, ikaba yanangije inzugi z’ibyumba bibiri yakubiseho.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Etoile de l’Est yanganyije na Gorilla FC 1-1
Umupira w'amaguru

Etoile de l’Est yanganyije na Gorilla FC 1-1

31/10/2026
Urubyiruko rw’i Nyagatare rurishimira ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Urubyiruko

Urubyiruko rw’i Nyagatare rurishimira ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

30/10/2026
Nyagatare: Depite Uwamariya yasabye abikorera kugira uruhare mu kurwanya ruswa
Amakuru

Nyagatare: Depite Uwamariya yasabye abikorera kugira uruhare mu kurwanya ruswa

30/10/2026
Bugesera: Ba Gitifu b’utugari 32 barahiriye kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga
Amakuru

Bugesera: Ba Gitifu b’utugari 32 barahiriye kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

30/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abakoresha umuhanda Nyagatare-Gicumbi wakozwe barawuvuga imyato

Nyagatare: Abakoresha umuhanda Nyagatare-Gicumbi wakozwe barawuvuga imyato

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU