MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ababyeyi bagana ikigo nderabuzima cya Gitoki barishimira inzu y’ababyeyi bahawe

Alice MukeshimanaYanditswe na Alice Mukeshimana
29/04/2021

Nyuma y’igihe kirekire ababyeyi baganaga ikigo nderabuzima cya Gitoki  mu Karere ka Gatsibo bataka ko inzu babyariramo itari yisanzuye, kuri ubu barashima ko hari ubwisanzure kandi banahabwa serivisi mu buryo bunoze, nyuma y’aho bubakiwe inzu y’ibyariro (maternity ward) nshya, ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umuryango World Vision.

Abahabwa n’abatanga serivisi z’ubuzima cyane cyane izijyanye no kwita ku babyeyi bavuga ko nyuma yo kubona iyi nyubako nshya serivisi zabaye nziza ku bazitanga n’abazihabwa.

Mutuyimana Florence ni umubyeyi wo mu Murenge wa Gitoki  mu Kagari ka Nyamirama, avuga ko babyariraga ahantu hatisanzuye na mba, kandi no kubona aho bakarabira (ubwogero) nk’ababyeyi bikabagora kuko byabasabaga kujya  hanze kure.

Yagize ati: “Twarabyigana nk’ababyeyi baje kubyara ugasanga nta bwisanzure dufite, abamaze kubyara ntibabone amazi yo gukaraba ugasanga birababangamiye mu kujya kogera hanze  kandi utabasha kugenda. Kuri ubu turishimye kuko batwubakiye inzu twisanzuriramo irimo ubwiherero n’ubwogero, aha tubona ari heza cyane.”

Banganirubusa Aloys ni umugabo MUHAZIYACU yasanze yaje gusura umugore we wabyariye ku kigo nderabuzima cya Gitoki, yabwiye iki kinyamakuru ko iri vuriro hari ibyahindutse cyane cyane ku guha serivisi nziza abagore kandi bakaba bafite n’ahantu heza babyarira.

Ati: “Sinaherukaga inaha, nahageze umugore wanjye aje kubyara, natangaye cyane kubona ababyeyi basigaye bafite ahantu heza babyarira kandi bakakirwa neza. Mbere hari hato hatisanzuye, twasangaga nta serivisi nziza zihari ariko ubu turashima ko hari impinduka zabaye hano Gitoki. Wasangaga abarwayi bavanze ugasanga ababyeyi barahurira ku bwiherero n’abandi ukabona birabangamye cyane; turashima ko byahindutse.”

Naho Mukansengiyumva Beatha twasanze amaze iminsi ibiri abyaye umwana wa kane yabwiye umunyamakuru ko hari itandukaniro rinini kubera ko bahawe indi nyubako yo gufasha ababyeyi.

Agira ati “Rwose ubu hano habaye heza, mbere ntabwo umubyeyi yabonaga ubwisanzure wasangaga abyigana n’abantu kuryama wasangaga tubyigana umuntu ntabone aho aryama, n’ibitanda byari bito kandi ari bike kuko twabaga mu cyumba gitoya twarabyiganaga, ubu kuri uyu mwana nibwo nishimye kuko nabyariye ahantu heza hisanzuye kandi nanakiriwe neza. Isuku turayibona aho kogera ni hafi yacu kandi amazi nayo aba ahari.”

Uwimbabazi Fébronie, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitoki kuva mu mwaka wa 2018, avuga ko kunoza serivisi zihabwa ababyeyi bitaboroheraga kubera kubura inyubako ihagije mu gukurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ngo bakomeje kubisaba kugeza ubu barishimira ko byakemutse bakaba bafite aho bakirira ababyeyi heza kandi hisanzuye.

Yagize ati: “Mbere twagiraga inyubako ntoya itisanzuye, twagiraga ibitanda bibiri cyangwa bitatu byo kwakiriraho ababyeyi baje kubyara, natwe ubwacu byaratugoraga kandi bikanabangamira ababyeyi baje kubyara.  Ubu dufite ibyumba byagutse by’aho dutangira serivisi, dufite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 10 baje kubyara kandi mbere bitarashobokaga kuko twakiraga ababyeyi babiri bonyine, rimwe na rimwe ugasanga tubyarije aho umubyeyi yari ategerereje kubera ubuke bw’ibitanda”.

Uwimbabazi avuga ko  byanagabanyije umubare w’ababyariraga mu ngo kuko kuva mu kwezi kwa Nyakanga kwa 2019 kugeza muri Werurwe 2020  habaruwe ababyeyi bagera kuri 14 babyariye mu ngo, nyuma yo guhabwa inyubako nshya kugeza ubu habaruwe abagera ku munani babyariye mu ngo, anavuga ko harimo n’ingaruka za Covid-19, iyo bitaba imbogamizi z’ingendo kubera icyorezo ngo ababyarira ahatari kwa muganga bari kurushaho kuba bake.

Uwimbabazi uyobora ikigo nderabuzima cya Gitoki mu Karere ka Gatsibo

Inzu y’ababyeyi babyariramo ku kigo nderabuzima cya Gitoki yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo  n’umufatanyabikorwa wako World Vision Rwanda, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 54 n’ibihumbi 61, aho haba hategerejwe ababyeyi 66 ku kwezi haba mu kwipimisha inda kubyara cyangwa se gukingiza, mu gihe ku munsi hakirwa ababyeyi hagati ya babiri na batatu, bakaba bari ku mpuzandengo ya 95 ku munsi by’abagana ivuriro muri serivisi zose.

Uretse ababyeyi bo mu Murenge wa Gitoki bagana ikigo nderabuzima  cya Gitoki bashaka serivisi zo kubyara, banakira abaturutse mu mirenge ya Gatsibo, Kageyo na Kabarore.

Kugeza ubu Akarere ka Gatsibo gafite ibitaro bibiri; ari byo Ibitaro bya Ngarama  n’Ibitaro bya Kiziguro, ibigo nderabuzima 19 n’amavuriro y’ibanze azwi nka poste de santé agera kuri 41.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: GatsiboGitokiWorld Vision

UMWANDITSI

Alice Mukeshimana

Alice Mukeshimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umugore yatawe muri yombi azira gukubita umwana we urutsinga

Gatsibo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU