Abaturage bo mu Kagari k’Urugarama mu Mudugudu w’Akabeza bavuga ko bababajwe n’igikorwa cyo gufunga amaduka y’ibiribwa mu rwego rwo kubahiriza Guma mu rugo.
Akarere ka Kayonza gafite imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kuko iyi mirenge ifite umwihariko w’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.
Ku munsi wa mbere wo kubahiriza Aya mabwiriza bamwe mu baturage batuye mu gasantere k’ubucuruzi ka Kabeza hafi y’Ibitaro bya Gahini, ubuyobozi bwazindukiye mu gikorwa cyo gufungisha amaduka yose ahakorera yari afunguye, ndetse banajyanwa ku biro by’umurenge kugirango bacibwe amande kuko bangije amabwiriza yo kuguma mu rugo.
Bamwe mu baturage ba Akabeza bavuga ko ibyabaye bitandukanye n’uko amabwiriza abigena, Nkuranga (ni izina ryahawe uyu muturage kuko atashatse ko amazina ye atangazwa) yagize ati: “Mu gitondo bazindukiye mu maduka yose bababwira ko batemerewe gucuruza.”
Yakomeje ati: “Kandi abo bose bacuruza ibiribwa ubu amaduka yasigaye ni ayo mu nzu z’umukuru w’umudugudu, turibaza ngo hari bamwe bemerewe gufungura abandi ntibafungure? None se baragirango twese tuyoboke umucuruzi umwe gusa? Abantu bafungiwe bose bacuruza ibiribwa none se amabwiriza yarahindutse Ku buryo nta maduka acuruza ibiryo yemerewe gukora?”
Aba bakomeza bavuga ko ikibateye impungenge ari uko ibibazo bikwiye kwitabwaho atari byo byitabwaho.
Undi muturage yagize ati: “Kuba turi muri Guma mu rugo n’abayobozi bacu babifitemo uruhare, inaha utubari twirirwa dukora tukarara dukora, ariko ntibadufata n’ubu abantu batwimuriye mu ngo zabo kuko ari Guma mu rugo, bakurukiranye abo bakareka abacuruza ibiribwa.”
Abacuruzi bajyanywe Ku biro by’umurenge barasabwa gutanga amande y’ibihumbi 15 kuko bafunguye bitemewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini Rukeribuga Joseph mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU yavuze ko ibyo bari gukora bari kubahiriza amabwiriza kuko bari gufatanya na Polisi.
Yakomeje agira ati: “Amaduka twafunze ntabwo acuruza ibiryo kandi ayandi ari gukora, ubuse wafata umuntu ucuruza amavuta ukavuga ko yemerewe gukora?”
Gitifu Rukeribuga yemeza ko abo bacuruzi bajyanywe ku murenge bagacibwa n’amande y’amafaranga ibihumbi 15, kuko mu bakora hari abo basanze badafite kandagira ukarabe, ndetse batanubahiriza intera mu bucuruzi.
Imirenge itandatu niyo yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu karere ka Kayonza iyo mirenge ni Mukarange, Gahini, Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri.







