MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Ubuyobozi bwemeza ko ‘Soma Umenye’  yatanze umusaruro mu myaka itanu imaze muri aka karere

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
16/11/2021

Mu myaka igera kuri 5 umushinga wa USAID Soma Umenye umaze ukorera mu Karere ka Bugesera muri gahunda yo gufasha ibigo by’amashuri mu kuzamura ireme ry’uburezi hibandwa mu kwigisha gusoma neza ururimi rw’Ikinyarwanda abana bo mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, aho Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko byatanze umusaruro ku buryo bufatika.

Umuhoza Solange yiga mu Kigo cya G.S Nyamata Catholique mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.

Uyu mwana w’imyaka 10 y’amavuko usoma neza ikitabo cyo mu mwaka yigamo, avuga ko biterwa n’uko ku kigo yigaho haba ibitabo byinshi byo gusoma kandi ko n’abarimu babo babibashishikariza kenshi.

Ati: “Turasoma kuko baduha ibitabo kenshi, kuko twiga no kuva mu wa mbere babiduhaga buri munsi ndetse tunageze mu wa kabiri bakajya baduha ibindi birimo inkuru zitandukanye. Rero tumaze kumenyera kwisomera inkuru zo mu bitabo.”

Giraneza Gad w’imyaka 8 na we wiga ku Kigo cya G.S Nyamata Catholique, yaganirije MUHAZIYACU ku byo amaze kumenya gusoma ndetse no kwandika.

Uyu Giraneza asubiriramo bimwe mu bihekane bamaze iminsi biga, akanatanga ingero z’interuro zirimo ibyo bihekane, nk’aho yasabwe n’umunyamakuru gutanga urugero rw’igihekane no kugikoresha mu nteruro akagira ati nka ‘NK’- inkoko, inka inkende na ‘BW’ati: mpwituzi agira ububwa.”

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri avuga ko umuco wo gusoma yawutangiriye mu mashuri ya ‘Nursary’ akagenda abimenya buhoro buhoro uko yigira imbere mu mwaka.

Ati: “ Nabitangiriye muri ‘Gardienne’ nkomereza no mu wa mbere, kugeza no mu wa kabiri n’ubu ngubu aho ndi barabinyigisha.”

Aganira na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Bugesera, Mugiraneza David, yagarutse ku ruhare rw’uyu mushinga wa USAID Soma Umenye wagize mu Karere ka Bugesera,  ashima uburyo abana bo mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu baba bazi gusoma neza Ikinyarwanda.

Muri iki kiganiro kandi yagarutse ku kuba hakiri ababyeyi badaha umwanya uhagije abana babo ngo basubire mubyo bize, bityo ko bagiye kubibakangurira babinyujije mu nteko z’abaturage.

Ati: “Iyi gahunda yadusigiye umusingi mwiza ku buryo izagera no mu bindi bigo igashinga imizi”.

Yongeraho ko mu rwego rwo guha umwanya wo gusoma abana, ababyeyi bakanguriwe kubaha umwanya ati: “Turasaba ababyeyi kujya baha umwanya abana kugira ngo basubiremo ibyo bize bityo bakarushaho kuzamura ireme ry’uburezi”.

Ubwo harebwaga impinduka za gahunda ya Soma umenye y’imyaka itanu imaze mu Karere ka Bugesera, Jonathan Kamin Umuyobozi wa USAID Soma Umenye yashimangiye ko buri mwana w’Umunyarwanda wese agomba kugira amahirwe yose mu kumenya gusoma neza bitewe n’ubufatanye buri hagati y’Ikigo gishinzwe uburezi na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’Akarere.

Yagize ati: “Twese hamwe dushobora guteza imbere abasomyi b’iki gihe kugira ngo babe abayobozi b’ejo kandi ndizera ko mwese uko muri hano, yaba ari REB, Minisiteri,Ubuyobozi bw’Akarere kandi ndabyizeye cyane ko ubufatanye ni ikintu cy’ingezi kuko abashyize hamwe ntakibananira.”

Ngoga Eugene ni umukozi mu Kigo gishinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye_ REB yavuze ko iyo umwana agize umuco wo gusoma bimuha amahirwe yo gukura ashoboye kwiga neza kandi abishishikariye.

Ati: “Uretse nuko twabonye abana byabafashije bazi gusoma, bakurikirana, ariko buriya birabaha n’amahirwe yo gukomeza kwiga neza no kuzagera ku ntego zo kwiga”.

USAID Soma Umenye yafashije ibigo by’amashuri gukoresha abana isuzuma rigamije kureba igipimo bagezeho. Iyi gahunga kandi yitezwe kugezwa mu bigo byose byo muri Bugesera ndetse n’ibyo mu tundi turere uyu mushinga utarageramo.

Uyu mushinga watanze inkunga ingana na miliyoni 77Frw, ibitabo bisaga miliyoni 6 n’izindi mfashanyigisho zigenewe abarimu n’abanyeshuri mu Gihugu.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraSoma UmenyeUSAID

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Iminsi ibaye ine umugore wasaruraga intoryi aburiwe irengero

Rwamagana: Iminsi ibaye ine umugore wasaruraga intoryi aburiwe irengero

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU