Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yakebuye abubaka badafiye ibyangombwa n’abandi bakoresha ubutaka icyo butagenewe, bubaka ibinyuranyije n’ibyo bakiye uruhushya abasaba kubireka mu rwego rwo kwirinda kwishyira mu gihombo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, ubwo yagarukaga ku ngaruka zirimo kucibwa amande ndetse no gukuraho ibyubatswe ku bubaka badafite ibyangombwa ndetse n’abubaka ibinyuranyije n’ibyo bakiye impushya bikunze kugaragara muri aka Karere .
Akarere ka Bugesera bitewe nuko gaturiye Umujyi wa Kigali gakunze kwimukirwamo n’abantu benshi barimo n’abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ntirenganya Jotham wo mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzenze ni umwe mu bemera ko baguye mu makosa bikamutera igihombo; aho yasabye icyangombwa cyo kubaka igipangu we agahitamo kubaka inzu.
Ati: “Twebwe dusaba twasabye kubaka korotire no gusana inzu zarimo, gusa zaraguye kuko zari zishaje bibangombwa ko tuzamura imisingi dutangira kubaka, ariko ntitwongeye kwegera inzego ngo tuzibwire ko ibyo twasabiye kubaka bitagikunze rero biba ngombwa ko baza kuduhagarika.”
Nduwimana Hassan wubakisha inyubako igeretse iherereye mu Kagari ka Kanzenze we yagarutse ku bubaka badasabye impushya abakangurira kureka umuco wo kubaka nta byangombwa ngo kuko bishyira umwubatsi ku gitutu bigatuma yubaka ibizasenyuka mu giye gito.
Ati: “Uwukubakira nta byangombwa bituma yubaka nabi kugirango musiganwe n’igiye mwirinda ko ubuyobozi buzasanga mutaruzuza inzu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique ashishikariza abashaka kubaka kubanza gusaba impushya zibemerera kubaka kandi bakubaka ibihuje n’impushya baba batse.
Yagize ati: “Hari abantu bubaka batasabye uruhushya, nabashishikariza kwegera ubuyobozi; kirazira kikaziririza ko wubaka udafite uruhushya muri aka Karere. Hari aho uyu munsi Akarere gatanga impushya ariko hari naho urwego rw’Umurenge narwo rutanga impushya; bivuze rero ko iyo wegereye ubuyobozi bukwegereye baragusobanurira bakaguha amakuru ugasanga hari zimwe mu ngaruka wirinda.”
Itegeko rivuga ko umuntu wubaka atabiherewe uruhushya acibwa amande angana 300.000 rwf kuzamura akanategekwa gusaba uruhushya rwo gukomeza ibikorwa byo ubaka mu gihe bigaragaye ko yubahirije imikoreshereze y’ubutaka. Uwubaka kandi asabwa kumarika igishushanyo cy’inyubako iri kubakwa, aho uwutubahirije amabwiriza acibwa amande angana na 50.000rwf.







