Abayobozi batandukanye baturutse mu gihugu cya Ethiopia bari mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru mu mudugudu watujwemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’abayirokotse mu gikorwa cyo kubigiraho uko bageze ku bumwe n’ubwiyunge.
Iri tsinda ryaturutse muri Ethiopia rije kwigira ku mateka y’u Rwanda, aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022 ryahuye n’ abaturage batuye muri uyu mudugudu batanze ubuhamya bw’urugendo rw’ubwiyunge.
Muri uyu Mudugudu hatujwe imiryango 110 igizwe n’abaturage bagera kuri 560 batujwe mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutse mu 1994 ndetse n’abayirokotse hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Uwamungu Louise warokokeye mu Murenge wa Rweru avuga ku ntambwe y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko bamaze kubugeraho ndetse banamaze no kwiyakira ngo kuko kuva mu 2003 ubwo bahuzwaga n’abantu bari bababariwe n’iteka rya Perezida wa Repubulika, batangiye kubandikira babasaba imbabazi.
Ati: “ Icyo gihe byari bigoye ariko uyu munsi wa none kubera urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge intambwe kuyindi birangira twibonanyemo, cyane ko kuri uyu munsi imiryango ishyingirana kandi imiryango yose irakorana ntakibazo, nta kwishishanya tukigira.”
Asma Redi ni umuyobozi ushinzwe ubumwe n’amahoro muri Minisiteri y’Amahoro ya Ethiopia, waje aherekeje itsinda rije kwigira ku Rwanda, ahamya ko amacakubiri adakwiye kugira agaciro mu gihugu cyabo biturutse ku mateka bigiye ku Rwanda.
Ati: “Amacakubiri nta gaciro afite nkuko twigiye ku Rwanda, kandi ko bimaze kugaragara ko hatabayeho gukumira hakiri kare, amakimbirane yoroshye ashobora kubyara ibibazo bikomeye. Rero ntabwo twize amateka y’u Rwanda gusa, ahubwo twize n’uko abaturage bayavuyemo bakiyubaka bakaba babanye mu mahoro bakubaka igihugu babifashijwemo na Guverimoma y’u Rwanda. Abanyarwanda bagize amahitamo meza yo kwiyubakira ahazaza habo heza hazerera imbuto ibisekuruza bizaza.”
Ngaruyinka Celestin ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango utari uwa Leta ‘Prison Fellowship’ mu Rwanda ukunze gufasha iyi miryango mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko kuba abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda ubumwe n’ubwiyunge ari ikimenyetso ko ahari amakimbirane mu bindi bihugu ko naho bashobora kugera ku bumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bumaze kugerwaho ahubwo igisigaye ari ugukora imishinga y’iterambere.
Yavuze ko iyo abantu babashije kwicarana bagasangira ubuzima, bagasangira imishinga yaba ari iy’ubuhinzi, ubukorikori ndetse n’isanamitima,babifata neza cyane kandi ngo ubona ko hari aho bavuye n’aho bageze.
Ati : “ Ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho mu baturage 560 batuye mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge muri Rweru; barangije urugendo rwo kwiyunga ahubwo ikibaraje ishinga ni imishinga y’iterambere kugira ngo bakomeze guteza imbere igihugu cyacu.”
Kuri ubu abagera ku 2000 bamaze gufashwa binyuze muri gahunda ya Interpeace ya mvura nkuvure ifatanyamo n’abandi bafatanyabikorwa nka Prison Fellowship mu karere ka Bugesera.






