Ibitare bya Rutonde ni hamwe mu hari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hafite umwihariko muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo umubare munini w’abahiciwe ari igitsina gabo.
Buri mwaka kuya 16 Mata, imiryango ifite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bateranira mu bitare bya Rutonde, ahari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri 738, bagafatanya n’inshuti n’abavandimwe Kwibuka.
Ikinyamakuru Muhaziyacu cyaganiriye na Twagirayezu Jean Marie Vianey, umwe mu bahungiye mu bitare bya Rutonde akaza kuhava. Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi Twagirayezu yari umwarimu wari umaze imyaka 3 yigisha.
Twagirayezu yemeza ko mu bitare bya Rutonde abahahungiye bari baturutse mu bice bitandukanye birimo, Gasetsa, Nkamba, Nkungu, Munyaga na Kayonza. Ibi bice bigize uturere twa Ngoma, Rwamagana na Kayonza y’uyu munsi.
Umwe mu mwihariko wo mu bitare bya Rutonde ni uko kugeza ku tariki ya 16 Mata abaturage bose bari bagifatanyiriza hamwe mu kwirwanaho dore ko bose biyumvaga nk’abanyarwanda kandi bakwiye kurindana ntihagire uwicwa.
Kuri uyu wa 16 Mata 1994 nibwo haje ibitero byaturutse i Gasetsa ahari Interahamwe zikomeye zatojwe na Col. Rwagafirita n’izindi zaturutse mu bice bitandukanye zibakusanyiriza bose mu bitare bya Rutonde, ari naho batangiye gusaba abahutu kwivangura n’abatutsi.
Aha kandi habaye igikorwa cy’uko buri gace gatoranya abantu babo bakabatwara iwabo, abatutsi batwawe bibwiraga yuko bagiye kurindwa dore ko n’ubusanzwe bahuriye mu bitare bya Rutonde bafite gahunda yo guhungira kuri komini.
Icyari segiteri ya Rutonde icyo gihe yayoborwaga n’umututsi, ibi nabyo biri mu byatumye abantu benshi bahagana kuko bumvaga ko uyu muyobozi atashyigikira ubwicanyi.
Amakuru ya bamwe mu barokokeye mu bitare bya Rutonde avuga ko abagore bahiciwe ari babiri gusa, abandi bahiciwe ni abagabo n’abasore n’abana b’abahungu.
Ibi kandi byemezwa na Bazigaga Beatrice watanze ubuhamya nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yemeza ko hari abisengeneza batatu bari abana b’abahungu harimo n’uwari incuke bishwe mu mugambi wo kubanza kwica abanyabwenge, abacuruzi n’abahungu abagabo n’abasore kugira ngo batazororoka.
Bazigaga yemeza ko abagore n’abakobwa batishwe icyo gihe ariko Inkotanyi zabagezeho Interahamwe ziri kwitegura kubica.
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre nawe wari witabiriye uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashimye ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, yemeza ko zagize uruhare runini mu kubaka abarokotse Jenoside no kubereka ko ubuzima bugihari kandi bakwiye kububamo neza.
Yakomeje agira ati: “Inkotanyi zatwigishije kuva mu rupfu tukajya mu buzima, ntabwo ushobora kujya mu buzima, Inkotanyi zasobanuriye abarokotse kumva ubuzima icyo ari cyo ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda icyo ari cyo.”
Mu Murenge wa Kigabiro hari inzibutso za Jenoside eshatu, ari zo urwo mu bitare bya Rutonde, kuri Kiliziya ya Rwamagana n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu rufite umwihariko w’uko hibukirwa abagore n’abana bahiciwe.










