MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyarwanda bazirikana Imana! Irebere amazina yiganje mu bana bavutse mu myaka 5 ishize

Izina IGANZE rikomeje gukundwa umwaka ku wundi

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
04/05/2025

Mu Rwanda, kwita izina umwana wavutse bivuze byinshi; gusenga, gushimira Imana ku bw’umugisha bakiriye ndetse no kumwifuriza gukura akagira ubuzima bwiza. Usibye kubahiriza itegeko ryo kwita izina, ababyeyi berekana ibyishimo byabo mu mazina nka ISHIMWE, INEZA, n’andi. Iyi nkuru irarebera hamwe ukuntu aya mazina afitanye isano n’imyemerere ndetse n’icyizere, akomeje kuba ku mitima ya benshi mu Rwanda.

Raporo z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) zigaragaza uko ababyeyi b’abanyarwanda bahitamo aya mazina mu myaka itanu ishize (2020–2024).

ISHIMWE: Izina rya mbere mu bahungu

Mu bahungu muri 2020, izina rya mbere ryari ISHIMWE, irya kabiri ryari MUGISHA irya gatatu ryari IRAKOZE, uku bimeze ndetse binakurikirana niko byakomeje kugenda mu mwaka wa 2021, uwa 2022, n’uwa 2023.

Muri 2024 ISHIMWE ryakomeje kuba irya mbere kuko ryiswe abana b’abahungu bagera ku 6,751, ariko umwanya wa kabiri wahise ufatwa n’izina IGANZE (abana b’abahungu 3,239), MUGISHA riza ku mwanya wa gatatu, ryitwa abana b’abahungu bagera ku 3,009. Ibi bivuga ko izina ISHIMWE ryabaye izina rya mbere ry’abahungu mu myaka 5 yikurikiranya.

INEZA: Izina rya mbere mu bakobwa

Mu bakobwa, izina ryiganje cyane ni INEZA kuko rimaze imyaka itanu ku mwanya wa mbere. Muri 2020 amazina yiswe abakobwa cyane ni INEZA, rikurikirwa n’izina UWASE, hakurikiraho izina ISHIMWE ku mwanya wa gatatu. Uku bikurikirana niko byagenze mu mwaka wa 2022, uwa 2023 n’uwa 2024. Muri 2021 niho hacishijemo INEZA riba irya mbere, rikurikirwa n’izina ISHIMWE, ku mwanya wa gatatu hakurikiraho IRAKOZE.

Muri 2024 INEZA ryiswe abakobwa bagera ku 6,792, UWASE rihabwa abagera ku 4,606 naho ISHIMWE rihabwa abakobwa 4,545.

Amazina akunzwe mu bahungu no mu bakobwa

Hari amazina agaruka mu bahungu no mu bakobwa buri mwaka, ayo ni:

  • ISHIMWE
  • IRAKOZE
  • IGIRANEZA
  • INEZA
  • IRADUKUNDA
  • IRASUBIZA
  • NIYOGISUBIZO
  • IGANZE
  • IZIBYOSE

Aya mazina ubusanzwe yerekana ukwizera, gushimira, cyangwa gusingiza Imana, rero gukundwa kw’aya mazina hombi mu bahungu no mu bakobwa byerekana umuco wo kwemera Imana uganje mu Rwanda.

Nubwo akiri imbere agenda agabanyuka

Dore uburyo ISHIMWE ryagiye rigaragara buri mwaka:

  • 2020: 7,190
  • 2021: 7,731
  • 2022: 8,461
  • 2023: 7,991
  • 2024: 6,751

Dore ubwiganze bw’izina INEZA mu bana b’abakobwa bavutse mu myaka itanu ishize:

  • 2020: 6,403
  • 2021: 6,867
  • 2022: 7,328
  • 2023: 7,328
  • 2024: 6,792

Ibyagaragaye ni uko, nubwo izina ISHIMWE ryakomeje gufata umwanya wa mbere mu bahungu, ryagabanyutseho 20% muri 2024. Ndetse, nubwo izina INEZA ryakomeje gufata umwanya wa mbere mu bakobwa, ryagabanyutseho 12% muri 2024.

Mu bijyanye n’uburyo amazina agabanyuka cyangwa yiyongera, mu bahungu, hari amazina yagaragaye mu myaka ya 2020 na 2021, ariko nyuma yaho ntiyongera kwiganza mu rutonde rw’amazina yiswe cyane, ayo mu bahungu yari NSHIMIYIMANA na NDAYISHIMIYE, naho mu bakobwa yari KEZA, UMURERWA, CYUZUZO, DUSHIMIMANA, MANISHIMWE, na TUYISHIMIRE.

IGANZE: Izina riri kurushaho gukundwa

Nubwo hari agaragara nk’agenda ava ku gihe, izina “IGANZE” ryo riragenda rirushaho gukundwa mu mpinja z’abahungu n’abakobwa. Dore nk’ubu muri 2020 ntiryari mu mazina 20 akunzwe, haba mu bakobwa cyangwa mu bahungu, ariko mu myaka yakurikiyeho ryarushijeho kwiyongera.

Mu mwaka wa 2021, iri zina ryagaragaye mu bahungu ku mwanya wa 17 no ku mwanya wa 11 mu bakobwa, muri 2022 riza ku mwanya wa 10 mu bahungu no ku mwanya wa 12 mu bakobwa, muri 2023 riza ku mwanya wa 7 mu bahungu no ku mwanya wa 11 mu bakobwa, muri 2024 rigeze ku mwanya wa 2 mu bahungu, no ku mwanya wa 8 mu bakobwa.

Uko imiterere y’amazina yahindutse
Imiterere y’amazina igenda ihinduka, nko muri ibi bihe, abantu bagenda bikundira amazina magufi, atari amagenurano, cyangwa rimwe na rimwe akurikiza izina rya se w’umwana cyangwa igisekuru cye. Byongeye, muri iki gihe kandi amazina menshi ntakigendera ku bahungu cyangwa abakobwa nk’uko byahoze.

Nubwo mu yagezweho hatagaragaramo ijambo ‘Imana’ nkuko byahoze kera, inyuguti “I”, akenshi itangira izina, irarihagarariye. Urugero, ni nk’uwakavuze ati “Imana ishimwe, Imana irakoze, Imana igiraneza, Imana iradukunda, Imana irasubiza, Imana niyo gisubizo, Imana iganze, Imana izi byose.” Gutyo gutyo, ugasanga ni amazina agaragaza gushimira Imana rwose cyangwa kugaragaza ko umuntu ayizeye no mu byo ateganya cyangwa anyuramo.

Wowe ukunda irihe zina? Ese wowe ushima imiterere y’amazina ya none cyangwa wikundira aya kera? Dusangize ibitekerezo byawe muri comments!

Urutonde rw’amazina 20 yiganje mu mwaka 2020, abahungu n’abakobwa. (Isoko: NISR)
Amazina yiganje mu mwaka 2021
Amazina yiganje mu mwaka 2022
Amazina yiganje mu mwaka wa 2023
Amazina yiganje mu mwaka 2024

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Abanaamazina nyarwandaIganzeinezaIshimweIyobokamanaizinaKwita izinaKwizeraUmuco

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko rwashyikirije Mukantegeye Berina inzu rwamwubakiye

Bugesera: Urubyiruko rwashyikirije Mukantegeye Berina inzu rwamwubakiye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU