MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abantu 10 bagwiriwe n’ikirombe i Bugesera babonetse bapfuye

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/07/2026

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 10 bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka mu Kagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, babonetse bose bamaze gupfa nyuma y’ibikorwa byo kubashakisha byamaze amasaha menshi.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 9 Nyakanga 2026, ubwo iki kirombe cyaridukaga kigahitana abari barimo bagikoreramo. Nyuma yo kubona amakuru yatanzwe n’abaturage ko abantu 10 bari binjiye muri icyo kirombe, inzego z’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo kubashakisha.

Inkuru yabanje: Bugesera: Abaturage 10 bagwiriwe n’ikirombe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko imibiri y’abo bose yabonetse mu masaha y’ijoro.

Yagize ati: “Nyuma y’amakuru twahawe n’abaturage yagaragazaga ko abari bagiye mu kazi mu kirombe bageraga ku 10, hatangiye ibikorwa byo kubashakisha aho imibiri yabo yabonetse mu masaha y’ijoro. Bari abagabo icyenda n’umugore umwe, bose bari bapfuye. Imirambo yabo yahise ijyanwa ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru.”

Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka, inasaba abakora ibikorwa by’ubucukuzi kurushaho kwita ku mutekano kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.

SSP Twizeyimana yagize ati: “Icya mbere ni ukwihanganisha imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka. Icya kabiri ni ubutumwa ku bakora iyi mirimo y’ubucukuzi, aho tubibutsa ko bakwiye kujya bakora ubugenzuzi buhoraho bifashishije abahanga (engineers) muri ibi bikorwa kugira ngo hasuzumwe kenshi ubukomere n’ubworohe bw’ubutaka buri gukorerwaho. Ibi bifasha mu kwirinda cyangwa kugabanya impanuka nk’izitwara ubuzima bw’abantu.”

Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukangurira abakora ubucukuzi gukurikiza amabwiriza y’umutekano mu kazi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kawa yinjirije u Rwanda miliyari 2,1 Frw mu cyumweru kimwe

Kawa yinjirije u Rwanda miliyari 2,1 Frw mu cyumweru kimwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU