Bamwe mi baturage bakorana n’umuryango World Vision ishami ryaho riri mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bashimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda, bakaba bafite amahoro n’ abafatanyabikorwa babafasha kwiteza imbere.
Mu karere ka Gatsibo bari mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibohora ahatahwa bimwe mu bikorwa byahizwe mu mihigo ya 2021/2022 by’iterambere. Usibye aba baturage bagejejweho ibi bikorwa by’iterambere, hari n’abandi baturage bakorana bya hafi na zimwe muri poroguramu za World Vision ishami rya Gatsibo, rifasha abaturage kwikura mu bukene.
Muri abo harimo Mukamurigo Solange utuye mu murenge wa Gitoki ni umwe mu bahinzi b’ibigori, avuga ko World Vosion ibahuza n’abashaka isoko ry’ibigori bitunganyije neza.
Mukamurigo yemeza ko bigishijwe gufata neza umusaruro w’ibigori, bubakirwa ubwanikiro, ubu bakaba bageze ku musaruro wa toni 5 kuri hegitari imwe, yakomeje agira ati: “Turashima cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda none ubu igihugu kiri kwiyubaka umunsi ku wundi, turashima ibyiza byinshi twagezeho birimo n’iterambere twe ubwacu twigejejeho tubikiesha ko leta yacu yadushakiye abafatanyabikorwa nka World Vision baje kutwigisha kwiteza imbere.”
Hari abandi baturage bigishijwe kwiteza imbere banoza ibyo bakora barimo Nkundimana Gaspard, umuhinzi w’urutoki. Kuri ubu mu rutoki rwe habamo igitoki kigera ku biro 60, yemeza amafaranga yakuyemo yamufashije kwiyubakira inzu, akagira amatungo ndetse akabasha kwishyurira abana be amashuri kugera muri kaminuza.
Nkundimana yakomeje agira ati: “World Vision yaje ifasha abana batishoboye, bubaka ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, batanga amazi meza mu baturage n’ibindi bikorwa byinshi biganisha abaturage mu kwibohora ubukene nk’uko abayobozi babitubwira, ibi natwe tubihuza na gahunda yo kwibohora dushima cyane Ingabo z’Inkotanyi zabohoye u Rwanda.”
Mu karere ka Gatsibo kandi hari kimwe mu bikorwa bikomeye World Vision yafatanyije n’Akarere, ni umuyoboro w’amazi wa Minago ufite agaciro ka hafi Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, uyu mushinga ukaba uzageza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 27.
Nsengiyumva Aimable ni Umukozi wa World Vision, ubwo hatahwaga ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa Minago mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022, yemeje ko hari gahunda bafite yitwa ‘Kira wigire’ ifite intego ko abaturage bakorana nayo bagomba kuba bavuye mu cyiciro cy’ubukene mu mwaka wa 2023,
Yakomje agira ati: “Ubutumwa mfite ni uko ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwaduhaye amahirwe yo gusohoza inzozi zacu zo gutuma mubona amazi meza.”






