Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibungo buravuga ko hari ibirarane by’amafaranga birenga miliyoni 736 Frw biberewemo n’Akarere ka Ngoma, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bikaba bigira ingaruka ku mikorere y’ibitaro no kwishyura ababitangaho ibikoresho na serivisi.
Ibi byagarutsweho ku wa 26 Ugushyingo 2026, ubwo itsinda ry’Abadepite bagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) ryasuraga Ibitaro bya Kibungo, rigamije kureba imitangire ya serivisi n’ibibazo bikibangamiye imikorere yabyo.
Mu myenda yagaragajwe harimo miliyoni 53,941,999 Frw y’ibirarane bya serivisi ibitaro byahaye abana n’abandi bahohotewe (GBV) hagati ya 2020 na Kamena 2022. Uyu mwenda ukomeje guteza urujijo hagati y’Akarere ka Ngoma na MIGEPROF, kuko buri ruhande rwerekeza ku rundi mu bijyanye no kuwishyura.
Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko amafaranga yagombaga kwishyurwa na MIGEPROF, ariko hari uwari umuyobozi mu Karere ka Ngoma icyo gihe wabwiye iyi Minisiteri ko Akarere kazishyura uwo mwenda. Ibyo byatumye MIGEPROF itishyura, mu gihe Akarere na ko katabikoze kuko nta nyandiko igaragaza ko ari ko kagomba kuwishyura.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yemeje ko Akarere katishyuye uyu mwenda kubera ko nta nyandiko ibitegeka.
Iki kibazo cyigeze no kuganirwaho mu nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yabaye ku wa 26 Kamena 2026. Muri iyo nama, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kibungo, Dr. Jean Claude Munyemana, yavuze ko atakwemeza ko uwo mwenda ukurwaho, agaragaza impungenge z’uko ashobora kuzabibazwa n’iyo yaba atakiri mu nshingano.
Yasabye ko Akarere kongera kwandikira MIGEPROF kugira ngo itange umurongo ku buryo iki kibazo cyakemurwa. Visi Meya Mukayiranga yavuze ko ibyo byakozwe, ariko kugeza ubu ikibazo kikaba kitarabonerwa igisubizo.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ibirarane bya serivisi zitangwa n’Ikigo cya Isange One Stop Center (IOSC), aho ibitaro bivuga ko hari miliyoni 156,982,624 Frw zitarishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri ikurikirana.
Isange One Stop Center itanga serivisi zitandukanye ku bahuye n’ihohoterwa, zirimo ubuvuzi n’ubundi bufasha bukenewe kugira ngo abahohotewe babashe kubona ubutabazi n’ubufasha bukwiye ku gihe.
Hari kandi umwenda wa 525,249,085 Frw Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize-RSSB kibereyemo Ibitaro bya Kibungo, ukomoka kuri serivisi byatanze kuva muri Kanama 2026 kugeza ubu.
Ubuyobozi bw’ibitaro bugaragaza ko gutinda kwishyurwa kw’aya mafaranga bigira ingaruka ku mikorere yabyo, kuko bituma na byo bitinda kwishyura imiti bikenera ndetse na ba rwiyemezamirimo babigemurira ibikoresho na serivisi.
Mu bitekerezo byatanzwe n’Abadepite n’Abasenateri, Senateri Umuhire Adrie yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo by’iyi myenda bibonerwe ibisubizo, ashimangira ko ari imwe mu mpamvu zatumye basura ibi bitaro.
Yagize ati: “Kubikoraho ni inshingano zacu, ubuvugizi tuzabukora. Aho mperuka RSSB yari yavuze ko itagitinda kwishyura, ariko ubwo turaza kongera kureba icyo twakora.”
Depite Kalinijabo Barthelemy na we yagaragaje ko hari imyenda myinshi ibitaro bitishyurwa, ariko ashimangira ko ibitaro na byo bifite uruhare mu kwihutisha ubwishyu, by’umwihariko byuzuza neza inyandiko zisabwa.
Yagize ati: “Iriya myenda ni myinshi, ariko iyo usomye muri raporo za RSSB hari ayo usanga atishyurwa. Nubwo hari ayo bagomba kwishyura, ibitaro na byo hari icyo bikwiye gukora. Ikindi mukwiye kuzuza neza impapuro z’ubwishyu kuko na zo zijya zituma habaho gutinda kwishyurwa.”
Muri rusange, imyenda itatu yagaragajwe n’Ibitaro bya Kibungo ingana na 736,173,708 Frw. Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko kutishyurwa kw’ayo mafaranga ku gihe bibangamira imikorere yabyo, bikaba bishobora no kugira ingaruka ku itangwa rya serivisi z’ubuvuzi ku baturage.






