MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abacururiza mu masoko basimburana bagasoreshwa nk’abakoze ibihe byose baratabaza

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
16/11/2020
Ku isoko rya Rwamagana

Ku isoko rya Rwamagana

Abakorera mu masoko atandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko babangamiwe n’uburyo bakomeza gusoreshwa amafaranga angana n’ayo basoreshwaga mbere nyamara ubu badakora ibihe byose, kuko basabwa kubahiriza ibwiriza rya 50% hirindwa COVID19.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo gukumira ubwandu bwacyo, hari amabwiriza asaba abakorera mu masoko bagabanya ubucucike bagakora basimburanwa.

Ibi bituma uwacuruzaga mu masoko ku buryo buhoraho, ubu akora iminsi 15 mu kwezi aho kuba 30.

Uwimana Salama ni umwe mu bacururiza imbuto mu isoko rya Rwamagana,  yemeza ko kuva batangira gukora basimburanwa, byamuhombeje, agira n’icyo asaba Ubuyobozi.

Ati:” Tugira iminsi isoko rirema cyane, ni ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu, ubu amafaranga twabonaga yaragabanyutse n’iyo waranguye byinshi uba ufite impungenge ko byagupfana.”

Yakomeje avuga ko n’ubusanzwe inyungu babonaga ari nke kandi barakoraga ibihe byose none ubu ngo mu kwezi akora iminsi 15, nyamara agasora nk’ukora iminsi 30.

Ati:“Twifuza ko batworohereza,  kuko amafaranga twabonaga ubu yaragabanutse si nka mbere, ntabwo twifuza ko bakuraho umusoro ariko nibawugabanye, kuko natwe ntidukora nk’uko bisanzwe”

Aba bacuruzi bavuga ko buri kwezi hari umusoro batanga uri hagati y’amafaranga ibihumbi bitandatu cyangwa ibihumbi bitanu bitewe n’isoko.

Harerimana Anaclet ucuruza inkweto yagize ati: “Ni ikibazo duhuriyeho twese ku kubwira ngo ukore umunsi umwe undi usibe nyamara amafaranga bakwaka ntibayagabanye,  Leta nk’uko isanzwe ikemura ibibazo by’abaturage; natwe turasaba ko idukemurira ikibazo.”

Icyo aba bacuruzi bahurizaho ni icyifuzo cyo  bakoroherezwa ku misoro batanga ya buri kwezi, kuko igihe bakora cyagabanyutse mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ubwo hakorwaga ibirori byo kwizihiza umunsi w’abasora mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyamakuru babajije iki kibazo bashaka kumenya niba hari icyo aba baturage bafashwa ku cyifuzo cyabo.

Komiseri mukuru wungirije mu kigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) Kiriningondo Jean Louis yavuze ko iki  kibazo ari bwo bakikimenya, ariko bazakigeza ku nzego bireba.

Yakomeje agira ati: “Ikibazo cyo korohereza abasora ntabwo ari twe twenyine dufata icyemezo, twe ntabwo tubifitiye ububasha.  icyemezo nk’icyo gituruka muri minisiteri ishinzwe imari, habaho akanama nk’ako gashinzwe kwiga ibijyanye n’imisoro.  Twe nka RRA tuzazamura iki kibazo kugira ngo bazacyigeho, twabyanditse ko abantu bakorera mu masoko bafite ikibazo.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred na we kuri iyi ngingo yagize ati:  “Hari umusoro utangwa ku nyungu uwo nguwo n’ubundi utangwa ku nyungu yinjiye.”

Mu rugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba nabo bemeza ko bazakomeza gukora ubuvugizi kuri iki kibazo ndetse n’ibindi bibangamiye abikorera nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco.

Ndungutse avuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’abikorera mu turere bakoreramo n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta,  ubwabo bakazafatanya kugaragaza ibibazo abikorera bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: IburasirazubaIntara y'IburasirazubaRRA

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Aborozi b’i Murundi biyemeje kongera umukamo

Kayonza: Aborozi b’i Murundi biyemeje kongera umukamo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU