MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Urubyiruko rwatangije umushinga wo kubaka ikibuga, rurasaba ubufasha

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
02/08/2021

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana rwatangije umushinga wo kubaka ikibuga cy’imikino y’amaboko, ibikorwa byo kubaka iki kibuga biteganyijwe ko bizasozwa mu kwezi kwa Gicurasi 2022.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Karenge mu Mudugudu wa Karenge rwakusanyije ubushobozi batunganya ikibuga k’imikino y’amaboko (Basketball na Volleyball), ni ikibuga bavuga ko kizabafasha kwidagadura no kuzamura impano.

Mugiraneza Edouard ni umwe muri aba bishyize hamwe, yagize ati: “Twari dukeneye imyidagaduro nk’urubyiruko, uruhare rwacu nk’urubyiruko twararutanze dukora imiganda, dukusanya n’amafaranga kugira ngo iki gikorwa gishoboke.”

Uru rubyiruko rwemeza ko rwakoze ibishoboka byose mu mikoro yarwo macye rurasiza, ndetse ubu harimo amabuye yo gutegura iki kibuga, Murenzi Nicolas nawe ni umwe mu rubyiruko wagize uruhare mu gutegura iki kibuga, yakomeje.

Agira ati: “Ngendeye ku mbaraga urubyiruko rwashyize muri kiriya kibuga, dufite umwete wo kuzamura siporo ya Basketball na Volleyball kuko hano wasangaga dufite umupira w’amaguru gusa, hari abana bafite impano zitandukanye zabuze aho zigaragarira”

Uru rubyiruko rwmeza ko iki kibuga kizabafasha mu gukundisha bagenzi babo imikino, no kubarinda kwishora mu biyobyabwenge, ikindi ngo ni uko n’abantu bakuze bazikoresha iki kibuga mu kwigorora ingingo mu gihe bakoze siporo ya bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge Ntambara Emmanuel yemeza ko iki gikorwa cyashyigikiwe n’abandi batari urubyiruko gusa, yagize ati: “Dufite abantu bakomoka i Karenge baduteye inkunga, by’umwihariko urubyiruko ruri mu bakorerabushake nabo bagize icyo baduha buri wese hari icyo yigomwe kugira ngo iki kibuga gitangire gutunganywa.”

N’ubwo aba bitanze ariko haracyari byinshi byo gukorwa ndetse ngo batangiye kugenda begera ababaha ubufasha kugirango iki gikorwa kizabe cyarasojwe muri Gicurasi 2022, ni ikibuga kizaba kinafite amatara ku buryo n’igihe cy’umugoroba cyazajya gikoreshwa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibreho y’abaturage Umutoni Jeanne abajijwe n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU kucyo akarere kafasha uru rubyiruko yemeje ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo barebe ko hari ubufasha bahabwa.

Murenzi Nicolas ni umwe mu rubyiruko rwatanze umusanzu wo kubaka iki kibuga
Ikibuga kiri kubakwa
Ifoto y’uko iki kibuga kifuzwa
Gitifu wa Karenge Ntambara Emmanuel

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KarengeRwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Imodoka zacyuye abanyeshuri barangije ibizamini

Bugesera: Imodoka zacyuye abanyeshuri barangije ibizamini

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU