Imibare igaragazwa n’Akarere ka Gatsibo ni uko intego bari bihaye mu gukangurira abaturage kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, iyi ntego yarenze, iki kikaba ari icyizere gikomeye abaturage bagaragariza ubuyobozi bwabo.
Kuva EjoHeza yatangizwa Ku mugaragaro mu mwaka 2018 kugeza uyu munsi, abaturage bagera ku ibimbi 40 (40, 920) bamaze kwizigama amafaranga arenga miliyoni 400 ( 421,525,595Frw).
Mu mihigo y’umwaka 2020-2021, hinjijwe amafaranga miliyoni 270 (272,839,358Rwf), nyamara intego ubuyobozi bwari bwihaye yari ukuzinjiza miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu ukaba ari umuhigo wagezweho ku kigero cya 113.7%.
Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhura baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwizigamira muri Ejo Heza, bavuga ko umurenge wabo witabira gahunda za leta cyane ariko ubu bari gushyira imbaraga muri Gahunda ya Ejo Heza, dore ko batari mu mirenge itanu ya mbere imaze kwizigamira amafaranga menshi mu Karere ka Gatsibo.
Nyirambarushimana Berthilde kuri iyi ngingo yagize ati: “Gahunda ya Ejo Heza turayizi ariko hari abaturage bari gushyiramo amafaranga macye, niho natwe turi gushyira imbaraga ngo buri wese ashobore kwizigamira kandi yashyizemo amafaranga menshi”
Hari bamwe mu baturage bavuga ko kutizigamira nk’uko bikwiye ari ingaruka z’icyorezo cya COVID19, bavuga ko hari intambwe bateye ko guhangana n’ibi bihe bidasanzwe nabo bakabyitwaramo ku buryo budasanzwe, dore ko iki gihembwe cy’ihinga cya B kiragiye bafite umusaruro uhagije.
Uwihoreye Marie Rose ni umuturage wo mu murenge wa Muhura nawe avuga ko bazi neza iyi hgahunda. Yagize ati: “Ejo Heza ni ubwizigamire bw’igihe kirekire, n’ubwo imyumvire ya buri muturage atari imwe hari abakiri hasi ariko ntawakubeshya ko atazi agaciro n’akamaro ka Ejo Heza”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko kugira ngo iyi gahunda yitabirwe cyane bari kongera ubukangurambaga bufite intego mu byiciro bitandukanye.
Yagize ati: “Kugira ngo iyi gahunda yitabirwe cyane tugomba kongera ubukangurambaga bufite intego mu byiciro by’amatsinda yo kwizigama, amakoperative, ibigo byigenga n’ibya Leta, amadini n’amatorero, abikorera ku giti cyabo, urubyiruko n’abagore mu nzego zabo zitandukanye n’ahandi hose bahurira n’abaturage kugirango basobanukirwe byimbitse akamaro ko kwizigamira muri Ejo Heza.”
Mu Karere ka Gatsibo muri uyu mwaka urimo gusozwa w’ingengo y’imari wa 2020/2021 imirenge itanu imaze kuzigama amafaranga menshi kurusha iyindi ni Rwimbogo bamaze kwizigamira miliyoni 49 z’amafaranga y’u Rwanda (49,226,088Frw), Umurenge wa Rugarama bamaze kuzigama 44,354,839Frw, Kabarore ari na wo murenge w’umujyi bazigamye 40, 547,887Frw, mu Murenge wa Gatsibo bageze kuri 33,520,096 Frw, naho mu Murenge wa Kiramuruzi ubwizigame bwabo buri kuri 32,399,523Frw.







