Mu gikorwa cy’amatora yo guhitamo abagore batanu bangana na 30% bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, abagize inteko itora basaga 400, batoye Melanie Andrea Sebulima, Uwera Grace, Mukeshimana Lucie, Mushambokazi Fortunee na Gasengayire Jovia.
Igikorwa cyo guhitamo abagore bangana na 30% batsindira kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, cyabereye mu Murenge wa Gashora kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026.
Aba bagore batanu batowe nyuma yo kwiyamamaza ari abakandida 15, aho buri wese yavugaga imigabo n’imigami ye.
Nyuma yo kubarura amajwi y’abakandida bose, Komisiyo y’Igihugu y’Amatura yatangaje uko aba bakandida barushanyijwe amajwi, aho batanu bambere bahise bajya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera.
Dore uko abatowe barushyanyijwe amajwi: Melanie Andrea Sebulima yagize amajwi 284, Uwera Grace agira amajwi 281, Mukeshimana Lucie yagize amajwi 255, Mushambokazi Fortunee agira amajwi 215 na Gasengayire Jovia wagize amajwi 213.
Melanie Andrea Sebulima watowe, yagaragaje ko azashyira imbaraga mu kubaka umuryango ukagira uburere bubonyeye kandi akazafasha imiryango itishoboye kwibumbira mu matsinda ayifasha kwizigamira no gukora imishinga iciriritse bityo bikazabafasha kwikura mu bukene.
Ati: “Mfite ubumenyi mu kwita ku miryango ku buryo ishobora kwigishwa uburere buboneye kugira ngo tugire umuryango ushoboye kandi utekanye. Nzashyira imbaraga mu gufasha imiryango kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse no kubafasha gukora imishinga iciriritse. Ibyo kandi bigomba kugendana no kwita ku burere n’uburezi bw’abana bato kugira ngo tuzagire abaturage beza mu gihe kiri imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera w’Agateganyo, Nkuranga Joseph, yashyimiye abiyamamarije kujya mu Nama Njyanama y’Akarere, yizeza abatowe kuzafatanya mu rugendo rwo guteza imbere Akarere ka Bugesera.
Ati: “Ndashimira abakandida bitabiriye amatora umuhati bagize muri iki gikorwa, by’umwihariko ndashimira abatowe bakomeza mu Nama Njyanama. Ndabashyimiye cyane kandi mbizeza ubufatanye; muze duteze imbere Akarere kacu.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Gasinzigwa Oda wari wakurikiranye igikorwa cy’amatora mu Karere ka Bugesera, yavuze ko amatora y’abajyanama ari ingirakamaro mu gufasha imiyoborere y’Akarere.
Yashimiye kandi inteko itora ku ruhare yagize muri aya matora, ati: “Twinjiye mu kiciro gikomeye cyo gushaka abajyanama, abajyanama bazafatanya na Nyobozi kugira ngo aka Karere gakomeze gutera imbere. Ndashimira inteko itora kuko ni bo batuma tubona abakandida. Inshingano bakoze irakomeye, ni inshingano ya demukarasi idufasha kugira ngo tubone abayobozi nk’uko itegeko nshinga ribitwemerera.”
Yakomeje agira ati: “Abatowe, mwakoze kuba mwagaragaje icyo mwifuza gufatanya n’Akarere ariko mufite inshingano ikomeye nanone. Gutorwa ni kimwe ariko icyo mugiye gukora nicyo cy’ingenzi. Akarere ka Bugesera murakabona, muzi ko ibirimo byihuta; n’inshingano zirimo zirihuta. Turabizeye ko muzashyiraho itafari ryanyu mugafasha akarere kugira ngo gakomeze gatere imbere.”
Aba bajyanama uko ari batanu, biyongereye ku bandi bane (4) bamaze gutorerwa kujya mu Nama Njyanama y’Akarere bahagarariye ibyiciro bitandukanye aribo, Mwizera Jean Michael uhagarariye abantu bafite ubumuga (NCPD), Kwizera Elie uhagarariye urubyiruko (NYC), Umuhoza Françoise uhagarayiye Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) ndetse na Dr. Munyaburanga Edouard uhagarariye abikorera (PSF).














