Umugabo utuye mu Mudugudu wa Gahabo, Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Gitoki w’Akarere ka Gatsibo, yatawe muri yombi akekwaho kwiba no kugura ibijurano, nyuma y’uko Polisi n’izindi nzego zisanze afite murugo rwe ibikoresho bitandukanye bikekwa ko byibwe abaturage.
Ifatwa ry’uyu mugabo ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, aho murugo rwe hasanzwe ibikoresho bitandukanye birimo, ibyo mu gikoni, ibiryamirwa ndetse n’amatungo magufi arimo inkoko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamudun Twizeyimana, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ubwo yari agiye kugurisha inkoko ku isoko umwe mu baturage akabonamo ize.
Yagize ati: “Amakuru y’uko uyu mugabo agura ibijurano twayamenye ku bufatanye n’abaturage, ubwo uyu magabo yajyaga kugurisha inkoko ku isoko, umuturage agaragaza ko ari ize bituma uyu mugabo ahita atoroka, ariko kubera amakuru yakomeje gutangwa Polisi ifatanyije n’izindi nzego byabaye ngombwa ko tujya iwe murugo, dusangamo ibintu bitandukanye byagiye byibwa hirya no hino, abaturage bagaragaje ko ibyo bikoresho yari abitse mu nzu ari ibyabo, bigaragara ko yaguraga akanacuruza ibijurano.”
SSP Twizeyimana akomeza kuburira abantu bagira uruhare mu bujura no mu bucuruzi bw’ibintu byibwe, abasaba kubireka bagashaka imirimo ibateza imbere mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aragira ati: “Turongera kwibutsa abafite umuco wo kwiba no gutungwa n’iby’abandi ko bakwiye kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bagashaka imirimo bakora yemewe, by’umwihariko turasaba abantu kwirinda kugura ibijurano kuko kugura, kubika no guhisha ibintu byibwe na byo ari ibyaha.”
Bimwe mu bikoresho byafatiwe murugo rw’uyu mugabo birimo amasafuriya, amasahani, matera, amashuka n’amatungo magufi arimo inkoko.
Kugeza ubu, uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ibyo bikoresho n’abandi bashobora kuba bafite uruhare muri ibyo bikorwa.
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kujya bagurira ahantu hazwi, bakaka inyemezabuguzi igihe baguze ibintu, naho ku bikoresho byakoreshejwe bakabanza kumenya neza no kwandika umwirondoro w’ubigurishije, bagashishoza ku bintu bigurishwa ku biciro biri hasi cyane ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko, kuko bishobora kuba byibwe; abaturage kandi bibutswa ko igihe cyose babonye ahantu hibwe cyangwa bakeka ko hashobora kubera ubujura bakwiye kwihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe.






