Inteko itora igizwe n’Urubyiruko rusaga 200 ruhagarariye urundi hirya no himo mu mirenge n’utugari tw’Akarere ka Bugesera, rwatoye Kwizera Elie kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, asimbura Mbonimpaye Pascal kuri izo nshingamo muri manda y’imyaka itanu yatorewe muri 2021.
Igikorwa cyo gutora Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2026, aho Kwizera na bagenzi be basabwe kutera ikirenge mu cya bakuru babo bari muri komite isoje manda, bakazakora udushya mu bikorwa by’urubyiruko.
Bamwe mu batorewe inshingano bagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu kujyana n’umuvuduko ndetse n’icyerekezo cy’Akarere ka Bugesera.
Umutoniwase Denyse wo mu Murenge wa Nyamata, ari mu rubyiruko rwatorewe kujya muri komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, aho yatorewe umwanya wa komiseri w’Imibereho myiza, yagize ati: “Urubyiruko rugenzi rwanjye rwangiriye icyizere runtorera kuba komiseri w’imibereho myiza, ubwo rero nzafatanya narwo twubake Bugesera yacu y’Ubudasa. Tuzarwanya inda zitateganyijwe, dusubize abana mu mashuri ndetse turwanye n’igwingira mu bana bato riranduke burundu ndetse nzanafasha urubyiruko kuba Soba dukora na siporo.”
Kwizera Elie watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, afite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Mibare ishingiye ku buzima (Master of Science in Mathematical Sciences: Epidemiology) yakuye muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Africa y’Imibare (African Institute for Mathematical Sciences Rwanda). Yari asanzwe mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Bugesera ashinzwe Itangazamakuru n’Ubutwererane.
Yashimiye urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera rwamutoreye izo nshingano.
Ati: “Hamwe na Komite, twese iki cyizere tuzakibyaza umusaruro mu buryo bwo gukorera Urubyiruko no kubagezaho amahirwe atandukanye. Ndashimira Komite icyuye igihe ku mirimo yayo kuko nayo yakoze neza bishimishije ariko tubaka twifuza gusigasira ibyo bagezeho no guhanga ibishya hagamijwe kubyongera.”
Kwizera yakomeje agaragaza ibyo azageza ku rubyiruko rwamutoye ndetse n’urwo ahagarariye muri rusange.
Ati: “Mu nshingano nshya, nzaharanira guteza imbere ubumwe n’imikoranire mu rubyiruko, Urubyiruko rufite ubuzima bwiza, guteza imbere impano z’urubyiruko, kongera no gukorana n’abafatanyabikorwa, guteza imbere kwihangira imirimo, no kongera uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Akarere, kandi ibitekerezo n’ibyifuzo by’urubyiruko bikazahabwa agaciro bikanashingirwaho mu igenamigambi ry’Igihugu.”
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere, Niyongabo Jacques, yibukije urubyiruko rwatowe kuzakomereza mu murongo wa bakuru babo, bagakomeza igikorwa ngarukamwaka cya “Urubyiruko Turashima” cyo kubakira abaturage batishoboye no kubaremera ikunga zitandukanye.
Ati: “Turabizi ko urubyiruko rusoje manda twakoraga neza kandi bari bafite agashya ka Urubyiruko Turashima twese tuzi, ubwo rero turanasaba n’ababasimbuye ko rwose mwafatiraho ku bikorwa byinshi bagiye bakora byo kubakira abaturage. Ibyo bikorwa rero n’indi mirimo myinshi bagiye bakora, namwe mugende mwubakire aho bari bagejeje kugira ngo rwese rwubake igihugu cyacu.”
Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere igizwe n’abantu icyenda (9), aribo Umuhuzabikorwa wayo Kwizera Elie, Umuhuzabikorwa wungirije Cyuzuzo Patrick, Umunyamabanga Uwase Divine, Komiseri ushinzwe Ubukungu Nyandwi Emmanuel, Komiseri ushinzwe Imibereho myiza Umutoniwase Denyse, Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza n’Amategeko Niyonshima Amie de Dieu, Komiseri ushinzwe Itangazamakuru n’Ubutwererane Byiringiro Rene, Uhagarariye urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye Niyongira Isaac, Uhagarariye urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na kaminuza, aba Raisa Aurole.
Mu Karere ka Bugesera, habarurwa urubyiruko rugera kuri 144,813.








