MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
14/11/2026

Binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Ibiti Byacu, Ejo Hacu’ bugamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu bigo bifite amashuri abanza, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na UNICEF, yatangije urugendo rwo gutera ibiti nibura 40 kuri buri shuri mu rwego rwo kuzamura imirire y’abanyeshuri, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwifashisha ibyo biti mu myigire y’abanyeshuri.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga, ku rwego rw’Igihugu cyatangiriye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange mu Kigo cy’Amashuri cya GS Mayange A cyigaho abanyeshuri basaga ibihumbi 3.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, abafatanyabikorwa mu bikorwa by’uburezi, abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi barerera kuri iki kigo.

Agaruka kuri iki gikorwa, Minisitiri Nsengimana, yagize ati: “Mu myaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda, yafatanyije na Minisiteri y’Uburezi n’izindi Minisiteri kwita ku bana. Ariko twabihuje no gutera ibiti kandi tugatera ibiti by’imbuto ziribwa. Ibi biti duteye rero nibimara gukura, izo mbuto abana bazazisoroma bazirye zibafashe. Ni muri ya porogaramu y’uko buri shuri haba akarima k’igikoni ariko hakabaho n’ibiti. “

Minisitiri Nsengimana yongeyeho ati: “Mu kigo cy’amashuri kuba hateye ibiti, ntabwo ari ukwera imbuto gusa, ahubwo no kubona igiti gikura ushobora kwigisha umwana ibintu byiza; akareba uburyo gikura cyabonye amazi ahagije, ikitabonye amazi ahagije, uko kibona ifumbire, byeze;  hari ibintu byinshi abana bigiraho.”

Yavuze kandi ko ibi biti bizifashishwa mu kwigisha abanyeshuri, ati: “Ubwo rero bazanabikoresha no mu kwiga. Nicyo gituma abana bo mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza aribo bateye ibiti, kandi mu Gihugu hose abana bo mu wa kane bazatera ibiti. Ibyo biti bakazanabikurikirana no mu mwaka wa Gatanu, mu wa Gatandatu; aho bizaba bitangiye kwera imbuto noneho bakanazibona mbere y’uko barangiza ngo bajye mu mashuri yisumbuye.”

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yagaragaje ko gushyigikira iyi gakunda yo kutera ibiti mu bigo by’amashuri biri mu murongo wabo wo gushyigikira uburezi, cyane cyane kubakira ubushobozi abana mu bumenyi butandukanye ndetse no kumenya uburenganzira bwabo.

Ati: “Muri iyi myaka 40 dukorera mu Rwanda, rwishimiye gufatanya na Minisiteri y’uburezi mu guha umurage mwiza abana wo gutera ibiti no kumenya akamaro kabyo kuko bizana imbuto n’umwuka mwiza aho bigira. Rero ni iby’agaciro kwigisha umwana agakurana uwo murage.”

Biteganyijwe ko muri iyi gagunda, mu Gihigu hose hazaterwa ibiti by’imbuto ziribwa birenga 168,000 mu mashuri 4,150.

Buri shuri rizahabwa nibura ingemwe 40 z’ibiti by’imbuto ziribwa, harimo amoko akungahaye ku ntungamubiri nka avoka, imyembe, amacunga n’indimu.

Iyi gahunda kandi ifatwa nk’ishoramari ry’igihe kirekire mu mirire. Ibiti by’amacunga n’imyembe bibanguriye, bifata imyaka iri hagati y’ine n’itandatu kugira ngo byere imbuto, naho ibiti bya avoka bigafata imyaka itanu kugeza kuri irindwi. Ibi biti bizatanga umusaruro urambye kandi utishyurwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri mu myaka myinshi iri imbere.

Uretse umusaruro w’imbuto, abanyeshuri n’amatsinda yo kurengera ibidukikije mu mashuri bazagira uruhare rugaragara mu gutera, kuhira, gushyira isaso no kurinda ibyo biti, kwita kuri ibi biti, byigisha abana kugira inshingano, gukorera hamwe n’ubumenyingiro bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

MINEDUC kandi ivuga ko ibi biti bikura bitanga igicucu gikenewe cyane mu bigo by’amashuri, bikarwanya isuri, kandi bikayungurura umwuka wanduye (karubone), bigahindura ibigo by’amashuri ahantu heza kandi hafite umwuka mwiza.

Gutangiriza iki gikorwa ku mugaragaro kuri GS Mayange A mu Karere ka Bugesera, ngo  bifite igisobanuro n’uko Bugesera yagiye yibasirwa n’izuba ryinshi n’izamuka ry’ubushyuhe mu mateka yayo, byatumye iba ishingiro ry’ibikorwa by’u Rwanda byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gutera amashyamba.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yasobanuye icyo iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu bigo by’amashuri igamije
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolee, ari mu bitabiriye itangizwa ry’iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu bigo by’amashuri

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?
Ubukungu

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?

14/11/2026
Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi
Amakuru

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi

13/11/2026
Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere
Amakuru

Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere

13/11/2026
Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 
Amakuru

Muri GS Bujyujyu hafunguwe igikoni cy’icyitegererezo cyo gutegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri 

13/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU