MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
11/11/2026

Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya TSS Musamvu riherereye mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangije icyumba abanyeshuri b’abahungu bararamo n’aho bafatira amafunguro.

Iyi nkongi yatwitse ibikoresho birimo matera, imyenda, ibyangombwa n’ibitanda, abanyeshuri 182 bakaba ari bo bagizeho ingaruka.

Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo umukozi wari wazanywe n’ishuri yari arimo gusudira giriyaje z’amadirishya.

Amakuru avuga ko uwo mukozi akimara kubona umuriro, yagerageje kuwuzimya afatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri bakoresheje kizimyamwoto nto bari bafite, ariko biranga kubera ko wari umaze gukwira.

Inzego z’umutekano zahise zitabazwa, zitumiza imodoka izimya umuriro yaturutse mu Karere ka Rwamagana. Nubwo iyo modoka yahageze ikazimya inkongi, nta bikoresho byabashije kurokorwa kuko umuriro wari umaze kwangiza ibiri muri icyo cyumba, ndetse ugera no ku gisenge.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko inkongi yabaye bari mu masomo, ariko igatwika ibikoresho byabo bwite, ibyangombwa ndetse n’imiti y’abarwaye yari ibitsemo. Basabye ubuyobozi kubafasha kubona ibikoresho by’ibanze kugira ngo bakomeze amasomo n’imibereho yabo nta zindi mpungenge.

Irakoze Deny yavuze ko yatakaje imyenda, inkweto n’ibikoresho yakoreshaga mu kuryama, asobanura ko umuryango we udafite ubushobozi bwo guhita umusubiza ibyo yatakaje.

Yagize ati: “Twagiye kubona tubona umuriro uri kwaka, nkanjye hahiriyemo imyenda yanjye inkweto, ibyo kuryamira kandi ababyeyi kuri ubu nta bushobozi bafite bwo kuba bangurira ibindi, nasabaga ko badufasha tukabona uko tubaho.”

Intoreyimana Kerry na we yavuze ko inkongi yamutwariye imiti n’ibyangombwa yari akeneye mu kwivuza, bityo asaba Ubuyobozi kumufasha kugira ngo atazahura n’ingaruka ziturutse ku kubura ibyo bikoresho.

Yagize ati: “Ubu ndwaye amaso nari mfite Rendez-Vous yo kujya kwivuza mu Karere ka Kamonyi, harimo imiti yanjye, kugeza ubu byose n’ibyangombwa byahiriyemo kandi nta bundi bushobozi mfite bwatuma mbona ibyo byangombwa; ubuyobozi bwadufasha kugira ngo bitatugiraho ingaruka.”

Umuyobozi wa TSS Musamvu, Rukundo Jean Damascene, yavuze ko bakimara kubona inkongi bagerageje kuyizimya bifashishije kizimyamwoto bari bafite, ariko umuriro wari umaze gukomera ntibabashe kuwuhashya.

Yavuze ko ubuyobozi bw’ishuri bugiye gukorana n’Akarere n’izindi nzego kugira ngo abanyeshuri bahuye n’ingaruka z’iyi nkongi bafashwe kubona ibikoresho by’ibanze batakaje.

Ati: “Turafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere turebe uko basubizwa ibikoresho byabo kandi twizeye ko biri bugende neza, babe bahabwa ubufasha ku byo batakaje.”

Rukundo yakomeje avuga ko nubwo ishuri ritari rifite ubwishingizi ku mitungo yarwo, rigiye gushaka uko ryabubonera mu gihe kiri imbere. Yanavuze ko hazashakwa kizimyamwoto zifite ubushobozi buhagije kugira ngo zizajye zifashishwa mu guhangana n’inkongi zishobora kongera kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma w’Agateganyo, Ingabire Benoit, yashimiye Polisi y’u Rwanda yihutiye gutabara ikohereza imodoka izimya umuriro, avuga ko nubwo hari ibyangiritse, inzego z’ubutabazi zahageze mu gihe gikwiye.

Yahumurije ababyeyi n’abarezi ko nta munyeshuri wagize ikibazo cy’ubuzima, asobanura ko ubuyobozi bugiye gufatanya n’inzego zitandukanye gushakira abanyeshuri ubufasha.

Yagize ati: “Icyo twabwira ababyeyi n’abandi muri rusange ni uko inkongi yabaye abana bari mu ishuri nta byacitse, nta kibazo gihari uretse ibyangiritse, ariko kandi turafatanya n’ababishinzwe yaba MINEMA, Croix Rouge n’inzego zitandukanye turashaka uburyo ubuzima bw’abana bukomeza nta kibazo.”

Imibare yatangajwe igaragaza ko iyi nkongi yangije matera zigera kuri 200, ibitanda 75 n’ibindi bikoresho by’abanyeshuri. Abanyeshuri 182 ni bo bagizweho ingaruka no gutakaza ibikoresho byabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU