Hari bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rwimishinya bavuga ko bamaze imyaka itatu batarishyurwa ingurane z’ahacishijwe umuyoboro w’amazi mu mushinga wa Muhazi l.
Abaturage basaga 200 nibo bishyuza ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura- WASAC kuko hari ibyangijwe mu mirima yabo barabarirwa, nyamara kugeza ubu bakaba batarabona amafaranga, bakaba batanasobanurirwa impamvu amafaranga yabo batarayabona.
Mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo hatangiye ibikorwa byo kubaka umuyoboro utanga amazi uzwi ku izina rya Muhazi ya mbere, uyu mushinga waciye mu tugari twinshi ndetse abandi baturage barishyuwe hasigara abo mu Kagari ka Rwimishinya, kugeza ubu bo bagaragaza ko batari bishyurwa.
Ibikorwa byagombaga gukorerwa mu mirima y’abaturage byarabaruwe ndetse banemeranywa amafaranga y’ingurane nyuma aba baturage basabwa gutanga konti bazishyurirwaho muri Sacco, ibyo nabyo byarakozwe ariko kugeza ubu ntibarishyurwa.
Nyiransabimana Velene ni umuturage wa Rwimishinya yemeza ko we na bagenzi mu mwaka ushize mu kwezi kwa Kanama bagiye ku biro bikuru bya WASAC kubaza uko bazishyurwa, bababwira ko bishyuwe nyamara amafaranga kugeza ubu ntaragera kuri konti zabo.
Yakomeje agira ati: “Njye bambariye amafaranga ibihumbi 318Frw, naravuze ngo ubwo ari ibikorwa bya Leta baciye mu mirima yanjye n’ubundi ni inyungu zacu twese, ariko nayo twemeranyijwe ntiturayabona.”
Nukuri Vincent na we ni umwe muri aba baturage bemeza ko bahagarariye abandi bishyuza WASAC, we yishyuza amafaranga asaga ibihumbi 500 (533,700Frw), yagize ati: “Turasaba ko twishyurwa amafaranga yacu kuko amaze igihe.”
Iki kibazo kandi aba baturage bakibwiye Abadepite bari basuye Akagari ka Kawangire mu nteko y’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko ibyo aba baturage bavuga ari ukuri ndetse ko hagiye gukurikiranwa uko bakwishyurwa.
Nyuma y’ibiganiro akarere kagiranye n’Ubuyobozi bwa WASAC mu Karere ka Kayonza ndetse basasa inzobe kuri iki kibazo hemezwa ko hakwiye gukurikiranwa iyi dosiye, hakamenyekana aho amafaranga yahagarariye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo Hategekimana Fred mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iyi ngingo yagize ati: “Icyo twizeza abaturage ni uko tugiye gukorana na WASAC tukamenya abishyuwe n’abatarishyurwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo yemeza ko ibi bizajyana no kugenzura uruhare rwa buri ruhande ahakiri ibibazo kigashakirwa igisubizo.
Igihe uyu mushinga wa Muhazi ya mbere watangiraga wari ufite ingengo y’imari ya Miliyari 19Frw, ukaba ugomba kugeza amazi mu turere twa Gatsibo na Kayonza.
Muri Kayonza uyu mushinga wa mbere wageze mu mirenge ya Gahini, Rukara na Murundi naho icyiciro cya kabiri cyawo kizageza amazi meza mu Murenge wa Mwili.









