Umukobwa wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Taba riherereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gutera mugenzi we biganaga icyuma amuziza umusore wabateretaga bombi.
Uyu mukobwa w’imyaka 19 yateye mugenzi we icyuma ejo kuwa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi ubwo abanyeshuri bari bagiye mu karuhuko.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU avuga ko aba bakobwa biga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye bamaze igihe kinini badacana uwaka nyuma yaho umuhungu bigana yaretse umwe akajya gutereta undi.
Ibi byatumye aba bana b’abakobwa batangira kurebana ay’ingwe ari nabyo byatumye umwe azana icyuma ku ishuri agitera mugenzi we nkuko byemezwa n’abakobwa bigana nabo.
Umuyobozi w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Stiven, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko uyu mukobwa yateye icyuma mugenzi we nyuma yo gushyamirana bapfa umuhungu.
Yagize ati: “Bigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ejo rero barashyamiranye umwe atera undi icyuma kimukomeretsa ku zuru.”
Rugengamanzi yavuze ko aba banyeshuri umwe bahise bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo atangire gukurikiranwa.
MUHAZIYACU yamenye ko abanyeshuri bigana n’aba bakobwa babwiye ubuyobozi bw’ikigo ko aba bakobwa bapfa umuhungu bigana wabateretaga ari babiri aho babimenye ngo batangira gushyamirana byaje no kuvamo ko umwe atera mugenzi we icyuma.






