Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko abantu bitabira Expo iri kubera i Kayonza bafite ibyishimo badakomora ku kunywa ibyuma cyangwa inzoga zitemewe zaciwe, bukanasaba n’abandi baturage kwitabira iyi Expo kuko harimo byinshi byabashimisha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza n’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba-PSF n’abafatanyabikorwa babo bateye inkunga iki gikorwa barimo uruganda Inyange na IUCN n’abanyamakuru hagarutswe ku buryo abanyakayonza n’abandi bari kwitabira iri murikagurisha Expo 2026.
Ikibazo cyabajijwe n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU cyari kigamije kumenya uko abitabira Expo ubu bameze nyuma y’iminsi ibiri itangiye, byahuriranye n’igihe Leta iri muri gahunda guca inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo n’izizwi nk’Ibyuma zajyaga zinyobwa na bamwe bitabiraga
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo Hategekimana Fred yasobanuye ko abanyakayonza bashimishijwe n’uko Expo yaje iwabo ndetse bakaba banayitabira
Yakomeje agira ati: “Mudu imeze neza, nta cyuma ibyishimo birahari.”
Akomeza avuga ko nubwo ibyuma byaciwe ariko kuri buri wese witabiriye Expo abona ibyo anywa byujuje ubuziranenge, aha niho yaboneye gusaba abanyakayonza n’abayituriye kwitabira iyi Expo bakihahira, ndetse bakagira n’ibyo biga kuko iri ari imurikagurisha mpuzamahanga.
Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Benedata Laurien na we yemeza ko muri iyi Expo harimo ibintu byinshi byashimisha buri wese, avuga ko aho iyi Expo iri kubera hagutse kandi hakira abantu benshi.
Iyi Expo igomba kumara iminsi 19 ikazafungurwa ku mugaragaro ku ya 24 Kanama, dore kuva mugitondo saa tatu abasura batangira kwinjira kugeza saa yine z’ijoro; naho mu minsi y’impera z’icyumweru bafunga saa tanu z’ijoro.






