Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda no kurusigasira, agaragaza ko hari amagambo menshi agenda akoreshwa nabi, ndetse anasaba ko hashyirwaho gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga urubyiruko ruri gutozwa mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro, aho ruganirizwa ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda, amateka y’Igihugu n’uruhare rwabo mu iterambere.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo kudakoresha neza Ikinyarwanda kitagaragara mu rubyiruko gusa, ahubwo hari n’abakuru bakivuga nabi, ashimangira ko ari inshingano z’Abanyarwanda bose gusigasira ururimi.
Yagize ati: “Ikinyarwanda usibye mwebwe hari n’abakuru batakizi, mushatse gufata mufata vuba, muzashyireho porogoramu yigisha Ikinyarwanda aho baba bari hose, biriya byo kuvuga ‘Cane’ ntabwo icyo Kinyarwanda kibaho, bavuga ‘Cyane’ kereka uvuga ‘Gucana’ ariko ibya cyane ni ‘Cyane’ hari abandi bavuga ‘Ntago’ bavuga ‘Ntabwo’, cyangwa abandi bakavuga ngo, ‘Guhereza’ urwo ni ururimi rw’ahandi, uvuga ‘Guha’, namuhaye. Ntabwo ari ‘Namuhereje’, nta ‘Guhereza’.
Perezida Kagame yagaragaje ko ururimi ari kimwe mu bigize umuco n’indangamuntu y’Abanyarwanda, asaba urubyiruko gukoresha Ikinyarwanda cy’umwimerere no kugitoza n’abandi, by’umwihariko Abanyarwanda baba mu mahanga.
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 700, rugizwe n’abiga n’ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, indashyikirwa zo ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abanyeshuri bo muri kaminuza, bakomeje amahugurwa agamije kububakamo indangagaciro, umuco Nyarwanda n’ubumwe; biteganyijwe ko rizazasozwa ku wa 10 Kanama 2026.






