MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Bamwe mu bagabiwe inka zikamwa litilo 20 ku munsi ubu zikamwa litiro eshatu

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
26/04/2021
Minisitiri Gatabazi ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Bugesera

Minisitiri Gatabazi ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Bugesera

Hari abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera bagabiwe inka na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, izi nka zaje zikamwa litilo 20 ku munsi nyamara ubu hari izisigaye zikamwa litilo eshatu ku munsi.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasuraga uyu mudugudu yanenze uburyo hari bamwe mu baturage abafite inka zikamwa litiro 20 ariko ubu zikaba zikamwa litiro eshatu.

Nyuma yo kubona iki kibazo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU, yagize ati: “Twasanze ari ikibazo gishoboka kubonera igisubizo, inka barazibonye zifite ikiraro rusange zirimo, ariko hakenewe ubukangurambaga buri tekiniki bw’abagoronome n’abaveterineri bubafasha kumenya uburyo bagaburira inka kugirango zitange umukamo, niba hari inka itanga litiro 20 ku munsi undi akaba afite itanga litiro eshatu kandi baturanye birasaba abatekinisiye kubegera bakabaganiriza.”

Ikibazo cy’ubwatsi budahagije, no kutagira umunyu ni bimwe mu byo aba baturage bavuga ko bigabanya umukamo bagombye kubona, hiyongeraho ubukangurambaga budakorwa neza n’abashinzwe gukurikirana aba baturage (abaveterineri) kuko hari abo usanga bakama litiro eshatu ku munsi.

Uwanyirigira Cansilde ni umwe muri aba baturage yemeza ko inka ye ifite umusaruro muke kuko afite ikibazo cy’ubwatsi n’umunyu, akomeza avuga ko bagiye kongera imbaraga mu buryo bwo kwita ku nka zabo kugira ngo zitange umukamo mwinshi, nkuko bazigabirwa ari cyo cyari icyifuzo.

Yakomeje agira ati: ‘Mfite inka nini perezida yampaye ngomba kuyahirira ubwatsi bwinshi ku buryo bushoboka.”

N’ubwo aba baturage bahawe izi nka ndetse bagahabwa n’abaveterineri bo kubafasha umunsi ku wundi, hari bamwe mu baturage bagabiwe izi nka batabigiramo ubushake nkuko byemezwa na mugenzi wabo witwa Niyibikora Ezira, yagize ati: “Harimo abazita bakisubirira mu mazi hakurya ku kirwa, iyanjye ikamwa litiro 10, mu rugo mpasiga 3 izindi zisigaye nkazigurisha.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera ni Sijyenibo Jean Damascene avuga ko nta kibazo cy’umukamo kiri mu Mudugudu wa Rweru, yemeza ko ikibazo cy’ubwatsi bafite rwiyemezamirimo wahawe isoko n’akarere ryo kugemurira aba baturage ubwatsi, naho umunyu wo bawugurira muri koperative kuko bose bibumbiye muri koperative.

Ikibazo cy’ubwatsi gihari nkuko byemezwa na Sijyenibo ni uko aba baturage nta masambu ahagije bafite, bahingamo ubwatsi bw’amatungo yabo mu gihe uyu rwiyemezamirimo atabona amafaranga yo gukomeza kumwishyura kugirango agemurire aba baturage ubwatsi.

Veterineri Sijyenibo anavuga ko ikibazo cy’umukamo giterwa n’imiterere y’inka, hari izifite 85 ku ijana (ni igipimo cy’uburyo amaraso yayo avanze ikaba inzungu) ari nazo zatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde; izi ngo zikamwa hagati ya litilo 25 na litilo 10 bitewe n’uburyo zagaburiwe n’uko zanyoye amazi, iza 75 ku ijana zo zikamwa litiro 15, naho ivanze kuri 50 ku ijana yo ikamwa litiro eshanu yateka ikagenda ikamwa litiro ebyiri ku munsi.

Inka zose zo muri uyu mudugudu ni 172, inka zikuze ni 115 n’inyana 57. Inka zikamwa ni 31, ikigereranyo cy’umukamo ku nka ni litiro 5.32.

Ku kigereranyo rusange cy’umukamo uboneka, inka ikamwa amata menshi ikamwa litiro 16, bitewe n’ubwoko bw’inka n’igihe imaze ibyaye, naho inka ikamwa amata make ikamwa litiro enye, nubwo hari izikamwa munsi y’ayo.

Minisitiri Gatabazi ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Bugesera

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abana 56 bo mu Murenge wa Rukara babyaye bakiri abangavu bamaze gusubira mu ishuri

Kayonza: Abana 56 bo mu Murenge wa Rukara babyaye bakiri abangavu bamaze gusubira mu ishuri

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU