Mu ifoto yafatiwe mu Kagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara, i Kayonza abaturage baragaragara bifashisha ipikipiki mu kazi kabo ka buri munsi, bayipakiraho imizigo nabo bakajya hejuru y’iyo mizigo.
Umugabo n’umugore barahinguye ndetse bahetse n’umwana wabo kuri moto, imizigo bahetse harimo isuka n’ubwatsi bw’amatungo. Ni mu masaha ya saa tanu abantu baba bava mu mirima yabo.







