Abaturage bo mu Murenge wa Gasange barasaba ubuyobozi kubashakira ishuri ry’imyuga kugirango barusheho gukarishya ubumenyi no kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bashyikirijwe.
Umurenge wa Gasange kuri ubu wagezemo amashanyarazi, amazi ndetse hari kubakwa umuhanda wa Kaburimbo, uva Kiramuruzi uca Murambi, Gasange ukagera mu Murenge wa Muhura, ibi bikorwa byose uko byaje ari impurirane byatumye abaturage batangira kwitegura kubibyaza umusaruro ari naho urubyiruko ruhera rusaba kubakirwa ishuri ry’imyuga kugirango bayihuguremo ari benshi kandi bakore ibyo bazi bafitiye n’ubumenyi.
Ikinyamakuru MUHAZIYACU cyaganiriye na bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Gasange, bemeza ko umurenge wabo wabaye uruhurirane rw’amahirwe yabateza imbere mu mibereho yabo bityo bakaba bifuza gukora ibintu bafitiye ubumenyi bakuye mu ishuri.
Niyikiza Israel ni umwe mu bakorera mu gasantere ka Gasange acuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibyapfuye kabyikorera, ubu bumenyi avuga ko ntaho yabwize ari kimeza gusa ngo abonye ishuri babyigishamo yarijyamo.
Yakomje agira ati: “Ishuri rije ryafasha nk’abantu b’urubyiruko, hari nabo usanga batiyumva cyane mu myuga ariko iyo hari ishuri aragerageza akaryiyumvamo akiga kandi akibeshaho.”
Mbonyimana Gad nawe ni umwe mu bakora akazi ko gukanika amagare avuga ko ntaho yabyize ariko agize amahirwe akabona ishuri ryamufasha kongera ubumenyi akiga gukanika n’ibindi birenze amagare, yifuza ko bahabwa ishuri ry’imyuga kuko ryatuma ubushomeri bugabanuka mu cyaro.
Abakora akazi ko gusudira inzugi n’amadirishya nubwo ari bashya muri aka gace nabo bifuza ko hakubakwa ishuri ryigisha imyuga, Munyambo Vincent yize gusudira kandi biramutunze yemeza ko ibyo yize byamufashije kuba uwo ari we ubu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange Ndayisenga Jean Claude avuga ko muri uyu murenge hakenewe ishuri ry’imyuga, yakomje agira ati: ishuri ry’imyuga rirakenewe dushingiye ku bikorwa remezo byegerejwe abaturage, kugirango hahangwe imirimo mishya hakenewe ubumenyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo busaba abaturage kwihangana bakaba bakoresha amashuri bafite mu gihe batarabona, amashuri yihariye y’imyuga, barizeza abaturage ko iki kibazo cyabo kiri mu bizigwaho mu ngengo y’imari itaha ya 2021/2022.







