Mu ihuriro ry’urubyiruko n’Abafatanyabikorwa, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yo mu Karere ka Bugesera yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire n’Umuryango Miracle Corners Rwanda ukora ibikorwa byo kubakira ubushobozi urubyiruko mu miyoborere no kurufasha kubona akazi, aho muri aya masezerano uyu muryango uzanafasha urubyiruko kwerekana ibyo rukora no kubishakira isoko.
Igikorwa cyo gusinyana amasezerano y’imikoranire cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026, ubwo urubyiruko ruhagarariye urundi rwitabiraga Inama nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Urubyiruko n’Abafatanyabikorwa yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko rwuje Ubumenyi n’Ubushobozi”.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mbonimpaye Pascal yagaragaje ko aya masezerano y’imikoranire bagiranye n’Umuryango Miracle Corners Rwanda azafasha urubyiruko rwo muri aka Karere kongererwa ubumenyi mubyo bakora binyuze mu mahugurwa atandukanye, iki kigo kizabaha ndetse no gufasha urubyiruko kumurika ibikorwa rukora.
Yagize ati: “Aya masezerano twagiranye na Miracle Corners Rwanda azafasha urubyiruko rwacu gukoresha ikigo cy’urubyiruko cyabo noneho banabongerere ubumenyi mu bikorwa binyuranye. Ikindi kandi bazafasha urubyiruko kugaragaza ibyo rukora mu mishinga itandukanye no kubona isoko ry’ibyo rukora.”
Umuyobozi Mukuru wa Miracle Corners Rwanda, Safari Olive, yavuze ko aya masezerano muri rusange agamije kurushako kuzana impinduka mu gukemura ibibazo by’ingutu imiryango ifite binyuze mu kubakira ubushobozi abayobozi no gutegura abayobozi b’ejo hazaza. Twifuza ko rero imiryango nyarwanda, duhereye mu Karere ka Bugesera, igera ku rwego rwiza mu burezi, ikagira ubuzima bwiza n’iterambere mu bukungu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, muri iri huriro ry’Urubyiruko n’Abafatanyabikorwa, yeretse urubyiruko ko nubwo hari imbogamizi zigitsikamiye urubyiruko ariko ko hari n’amahirwe menshi ashobora gutuma rugira inzozi kandi rukazigeraho.
Ati: “No mu Karere kacu ni uko bimeze, isi irimo guhinduka mu buryo bwihuse kurusha ikindi gihe cyose mu mateka; binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya,… Uko kwihuta rero n’izo mpinduka, ubwabyo bisobanuye ko nta kindi gihe cyiza nk’iki cyo kugira inzozi zawe no kuzikabya.”
Meya Mutabazi yashimiye kandi urubyiruko uburyo rukomeje kuzana impinduka mu kuzamura imibereho y’umuturage binyuze mu guhanga udushya mu mihigo y’urubyiruko, abasaba kurushaho kwigirira icyizere.
Ati: “Icy’ingenzi kurushaho ni uko mukwiye kwiyizera, ijwi ryanyu ni iry’ingenzi, ibitekerezo byanyu bifite agaciro kandi ibikorwa byanyu uko byaba bisa kose n’uko byaba bingana kose bishobora guhindura ibintu, bishobora guhindura ubuzima.”
Muri uyu mwaka, binyuze mu gashya kazwi nk’Urubyiruko Turashima’, muri uyu mwaka, Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera ruteganya kongera gukorwa igikorwa cyo kubakira abaturage batagira aho kuba, abatagira ubwiherero, koroza inka iyo miryango bazubakira ndetse n’ibindi bikorwa, byose bizatwara agera kuri miliyoni 40 frw.









