MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abahinzi ba kawa barakangurirwa kwirinda gusarura kawa iteze neza

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
16/03/2026

Muri iki gihe abahinzi ba kawa batangiye ibihe by’isarura, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burabagira inama yo kwirinda gusarura kawa itarera neza ku kigero gikwiriye, kuko byangiza umwimerere n’uburyohe bwayo, baributswa gusarura kawa bahita bayijyana ku ruganda, kandi bakayitwara mu buryo bwiza butuma ikomeza kugira umwimerere wayo.

Mu Karere ka Gatsibo kawa ihinze ku buso bungana na hegitari 7,191, mu mirenge igera ku kuri 14 igize aka Karere ariyo Muhura, Murambi, Remera, Nyagihanga, Kageyo, Gasange, Gatsibo, ndetse na Gitoki.

Kuri ubu ibiti bya kawa bihari kandi bitanga umusaruro bigera kuri 13,637,500, naho ibiti bito bya kawa bitaratangira gutanga umusaruro bigera kuri 4,340,000, byose hamwe bikaba ibiti bigera kuri 17,977,500.

Ni ubuhinzi bukorwa n’abahinzi ba kawa bagera ku 22,482, naho inganda zitunganya umusaruro wa kawa (coffee washing stations) ziri muri Gatsibo zigera kuri 19, ziherereye mu mirenge umunani twagarutseho haruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard asaba abahinzi ba kawa kuyireka ikere neza kandi bakayisarura ihita ijya ku ruganda, aho kuyisarura bayijyana mu ngo zabo, bubera ko uko itinda kugera ku ruganda ruyitunganya ariko itakaza umwimerere wayo.

Aragira ati: “Icyo tugiraho inama abahinzi ba kawa ni ugusarura kawa yeze, ikawa y’ibitumbwe bagomba kuyisarura yaratukuye, usaruye ikawa iteze neza aba ayangije, kuko bituma itagira bwa buryohe bwayo, turabasaba ko basarura ikawa yeze neza kandi bakimara kuyisarura bagahita bayijyana ku ruganda kugira ngo uruganda na rwo ruhite ruyitonora hanyuma ikawa ize ifite uburyohe bwiza cyane.”

Akomeza agira ati: “Ikawa ikwiye kuva mu gipimo yamaze gutoranywa barebye inziza n’itari nziza ibyo bita gufurota, hari igihe ba forotera ku ruganda ariko ni byiza ko n’umuhinzi yagenda yamaze gutoranya ikawa ye, yamenye inziza ni iyihe, itari nziza ni iyihe, kuko n’ibiciro ntabwo bingana, igiciro cy’ibanze ku ikawa imeze neza ni amafaranga 750Frw, ariko ya yindi itameze neza ni 200Frw, rero iyo umuhinzi ayitwariye hamwe atabanje kuyitoranya, hari igihe agenda bakamuhenda, ugasanga bamuhaye 200, kandi harimo inziza yakabayd igura 750.”

Arongera ati: “Nubwo igiciro kibanze ari 750, bitewe n’ubwumvikane bw’umuguzi n’umuhinzi, ashobora kuzamuka akagera ku 1000Frw ku kilo kimwe, ikindi uburyo bwo gutwara kawa ijyanwa ku ruganda bagomba kwirinda ko igerwaho n’ubushyuhe bushobora kuyangiza, icyo dusaba ba nyiri nganda ni uko bashyiraho abakozi bajya gufata ikawa kuri sitasiyo twashyize hirya no hino, kugira ngo igere ku ruganda byihuse, twifuza ko Gatsibo ikawa yacu igira uburyohe bwiza, tutavuga ko turi abambere bafuyte ikawa nyinshi gusa, ahubwo turashaka no kuba abambere mu kugira ikawa iryoshye.”

Bisangwabagabo Emmanuel umuhinzi wa kawa utuye mu Kagari ka Butiruka mu Murenge wa Remera aganira na MUHAZIYACU, yatubwiye ko gusarura kawa iteze neza biterwa n’ubukene ndetse n’ubumenyi budahagije.

Aragira ati: “Kubera ubumenyi budahagije ku ikawa nabyo bibigiramo uruhare, wabona uwo mwegeranye yasaruye nawe ugahita ujyamo ngo ufate ayambere, buretse ko ubu basigaye baza kutwigisha si nka mbere, ubu abantu bagenda bajijuka, ariko ikindi kibitera ni ubukene waba ushaka amafaranga ukavuga uti reka ngeremo ndebe ko hari icyo nabonamo.”

Kuva mu mwaka wa 2023 Akarere ka Gatsibo niko kaza imbere mu Gihugu mu kugira umusaruro mwinshi wa kawa, aho impuzandengo y’umusaruro wa kawa y’ibitumbwe uboneka ku mwaka ari toni zigera kuri 15,500, mu gihe umwaka ushize wa 2025, umusaruro wa kawa y’ibitumbwe wabonetse wanganaga na toni 20,397.4.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026
Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakozi b’utugari tw’Umurenge wa Kigabiro bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga

Abakozi b'utugari tw'Umurenge wa Kigabiro bahawe ibikoresho by'ikoranabuhanga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU