Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuri ubu batangiye ibikorwa byo guha ibiribwa bamwe mu baturage batuye aka Karere bari mu bice byavuyemo izuba ryinshi ibihingwa byabo bahinze bikaba byarumye; ubu bafite impungenge zo kugarizwa n’amapfa.
Ibi ubuyobozi burabigarukaho mu gihe kuri ubu abaturage bo mu Karere ka Kirehe batuye mu Mirenge ya Nasho [mu bice bitageramo uburyo bwo bwo kuhira], Mahama, Mpanga, Nyarubuye, bahuye n’ikiza cy’izuba ryinshi muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A, ibihingwa bahinze bakaba bafite impungenge ko bitazera, bakifuza ko bahabwa ibiribwa kuko mu gihe byaba bidakozwe inzara itewe n’izuba yabica.
Mukamana wo mu Murenge wa Nasho, yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose turahinga dushoramo amafumbire ariko tuza guhura n’icyorezo cy’izuba rirabyica ku buryo nta kintu tuzakuramo, ubu byarumye ku buryo aho twakuraga amafaranga yo kwishyurira abana ishuri ubu tutazayabona ahubwo tugiye kwica n’inzara mudutabare.”
Niragire Clémentine na we utuye mu Murenge wa Nasho, yagize ati: “Njyewe akazi kanjye nkora ni ubuhinzi, mpinga ibishyimbo, ibigori n’ibirayi, ariko byose kubera izuba byarumye ntakintu umuntu afite azasarura ingaruka ni uko ubu abana bataziga kubera kubura minerivare natwe ubwacu inzara iraza kutwica ni ukuri ubuyobozi nibuturwaneho turebe ko hari icyo twarokora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yagaragaje ko iki kibazo cy’abaturage bahinze ibihingwa byabo bikicwa n’izuba gihari, yemeza ko ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi; bagiye gutangira ibikorwa byo guha ibiribwa imiryango iri aho izuba ryacanye cyane.
Meya Rangira yagize ati: “Mu Karere kacu mu bice bimwe na bimwe birimo Imirenge ya Nasho, igice cya Mpanga no muri Nyamugari kubera bamaze igihe nta mvura ihari imyaka yabo ntabwo yeze, ndetse hamwe na hamwe yarumye.Nk’ubuyobozi turimo gufatanya na MINAGRI, kugira ngo hamwe tugende tubaha ibiryo.”
“Ni igikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Nasho bamwe batishoboye bagiye bahabwa ibiribwa, ni n’igikorwa gikomeje tunakurikirana no mu yindi mirenge ku buryo nk’ubuyobozi abaturage bacu turi kumwe nabo, turakurikirana n’ubufasha burahari kandi tunasaba ababifite ko babifata neza mu gihe tubona ko imvura itaraboneka.”
Kuva mu ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga cya 2026A Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura izaba nke muri iki gihembwe, ariko by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba imvura izaba ari nke cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse.
Mu bihe bya vuba, iki kigo cyagaragaje ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2025 muri iyi ntara imvura izagwa iri hagati ya milimetero 10 na 20 ari na yo iri ku rwego rwo hasi kurusha ibindi bice byo mu Gihugu.







