MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Umugore yatawe muri yombi azira gukubita umwana we urutsinga

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
04/01/2021

Kuwa gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro yafashe umugore w’imyaka 34 akurikiranyweho guhana umwana we by’indengakamere.

Uwo mugore tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we ufite imyaka 6 mu maso akoresheje urutsinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urutsinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urutsinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

Polisi yahise ijyana umwana kwa muganga kwitabwaho n’abaganga naho nyina ajyanwa ku rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorero muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa wishwe urw’agashinyaguro

Kayonza: Umugore yari agiye kwiyahura nyuma y’uko umugabo we amubwiye ko asigaye asa nabi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU