MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage batewe ipfunwe n’umwanya babonye mu mihigo biyemeje gufatanya n’ubuyobozi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/12/2020
Bamwe mu baturage  bitabiriye Inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Gatsibo

Bamwe mu baturage bitabiriye Inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Gatsibo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batewe ipfunwe n’umwanya wa 16 babonye mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020 bakagaragaza ko ubu biyemeje gufatanya n’ubuyobozi bwabo kugira ngo ubutaha bazabone umwanya mwiza.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ihuza ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako, bamwe mu baturage byitabiriye baje bahagarariye abandi bavuze  ko batishimiye umwanya wa 16 babonye mu mihigo, bavuga ko ibikorwa by’ingenzi byabagezeho,  ikibazo kiba ko bo ubwabo batasobanukiwe ibyo bakorerwa kandi na bo bakabiha agaciro.

Bimenyimana Patrick ni umwe muri aba baturage wahawe  umwanya wo gutanga ibitekerezo nyuma yo kugaragarizwa ibikubiye mu mihigo y’akarere y’umwaka wa 2020/2021, bizatwara ingengo y’imari ya miliyari zirenga 19 y’amafaranga y’u Rwanda,

Mu magambo macye yagize ati: “Dufite ipfunwe ry’umwanya twabonye,  ubu tugiye gushyira imbaraga mu guhuza imbaraga no gukorana neza n’abaturage hariya mu masibo yacu n’imidugudu”.

Kayijuka  Celestin  wo mu Murenge wa Murambi, avuga ko inama njyanama zigomba kurushaho kugira ubukangurambaga ku bikorwa byahizwe, kandi na we nk’umujyanama mu nama njyanama y’akagari avuga ko bagiye gushyiraho umurongo uhuza za njyanama zose kuva ku tugari, imirenge kugira ngo abaturage basobanurirwe byimbitse imihigo y’akarere, ahabaye imbogamizi zatumye imihigo runaka iteswa neza, abaturage babisobanurirwe bamenye n’igihe bizakorerwa.

Aba baturage ariko babona hari icyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukwiye gukora cyane cyane ububegereye kugira ngo, imihigo yeswe neza.

Mudi Boniface ni perezida w’inama njyanama y’Akagari ka Nyabikiri, yagize ati: “Ubuyobozi bw’ibanze bubaye bukora neza nta cyananirana, iyo umuyobozi yegereye umuturage nta na kimwe atakora, icyo dusaba  ni uko abantu bose bava ku mvugo ya bitanturukaho, ikitagenda abantu bakakivuga kigashakirwa umuti; iyo abaturage bayobowe neza ibyo ubasaba gukora babikora neza cyane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko nk’Ubuyobozi na bo batanyuzwe n’umwanya babonye, gusa yemeza ko ibikorerwa abaturage bikwiye kuba mu bushake bwabo aho kuba ibyufuzo by’abayobozi.

Avuga ko muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/2021 hari icyo abaturage bateganyirijwe ati: “Imiryango isaga ibihumbi 6 izahabwa amashanyarazi, hari gare ebyiri z’icyitegererezo iya Kabarore igiye gutangira kubakwa n’iya Kiramuruzi igeze kure mu mirimo yo kuyubaka, mini stadium 2 Kiramuruzi na Kabarore, hazasozwa kubakwa urwibutso rwa Kiziguro; mu mihigo turi heza kandi turajya heza”.

Akarere ka Gatsibo kabaye aka 16 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/2020.  Ubushakashatsi bukorwa buri mwaka n’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere- RGB hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi,  hashingiwe uko abaturage babibona Gatsibo iri ku mwanya wa 27, naho mu isuzuma rikorwa na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge rigaragaza uko uturere duhagaze mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge;  Gatsibo iri ku mwanya wa 10.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboGatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hari kubakwa uruganda rwa kawunga ruzatuganya toni 30 ku munsi

Nyagatare: Hari kubakwa uruganda rwa kawunga ruzatuganya toni 30 ku munsi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU