MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Impamvu umuhinzi akeneye iteganyagihe ry’ikirere mu kazi ke

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
23/11/2020

Imvura ni ingenzi ku buhinzi, ndetse n’izuba nuko, ariko iyo kimwe kije mu mwanya utari uwacyo bivamo ibihombo bikomeye ku muhinzi; gusa abamenye gukurikiza iteganyagihe rivuga niba imvura iza kugwa cyangwa ntigwe bavuga ko bibarinda ibihombo byinshi.

Ibihe by’ingenzi umuhinzi akeneramo iteganyagihe ni mbere y’igihembwe cy’ihinga ashaka kumenya igihe imvura izagwira kugira ngo ategure ubutaka buzahingwaho, ariko hari n’aho akenera iteganyagihe rya buri munsi kugira ngo amenye niba ashobora gutera umuti mu myaka uwo munsi, kwanika umusaruro, n’ibindi.

Guhera muri 2017, abahinzi ndetse n’abayobozi bashinzwe ubuhinzi bagera kuri 11,598 bo mu mirenge igize uturere 12 bahawe amahugurwa ku iteganyagihe atanzwe n’umushinga witwa PASP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, abahinzi bo bavuga ko bibarinda gutakaza umwanya n’amafaranga.

Kuradusenge Phocas ni umuyobozi wa koperative KOHIIKA, ikorera mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, koperative ifite abanyamuryango 47, bafite hegitari 150, kuri hegitari imwe bezaho hagati ya toni eshashatu na zirindwi z’ibigori.

Kuradusenge avuga ko batarabona iteganyagihe cyari “ikibazo gikomeye” kuko ntacyo bakoraga kiri ku murongo, ngo hari n’igihe bashoraga amafaranga menshi kandi batazi ko imvura ari nkeya.

Ati: “Iteganyagihe barimpa buri munsi nk’umuyobozi wa koperative, nanjye mfite ikibaho nashyize ku muhanda ahantu bose bagera, nkavuga nti uyu munsi imvura iribugwe niba uributere umuti utawutera cyangwa se uwutere mbere y’iyi saha iyi n’iyi.”

Aha ni ho Kuradusenge ashingira avuga ko aro ikintu cyazamuye umusaruro mu igenamigambi rya koperative ndetse n’abanyamuryango bayo.

Kuradusenge Phocas, umuyobozi wa koperative KOHIIKA ikorera mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare

Yakomeje asobanura ati: “Hari igihe kigera mu isarura ukabona umusaro ufashe nka toni 50 umennye hasi uranitse, ukimara kwanika imvura igahita igwa, iyo iguye, bya bigori nta hantu wabigurisha uretse kubigurisha mu bamamyi baguha make, kandi twebwe tuba dufite amasoko ashaka ibigori byiza.”

Cyakora hari abahinzi nka Nyirabajyinduga Leocadia batazi byinshi ku bijyanye n’iteganyagihe, nabo bifuza ko ubu bumenyi bwabageraho bikabafasha guhinga kinyamwuga.

Nyirabajyinduga ayobora koperative y’abajyanama b’ubuzima 80 yitwa KODUBIMI yo mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare yashinzwe muri 2008, bahinga ibigori kuri hegitari esheshatu.

Ati: “Twahinze mbere, duteye ntibyamera, iyo tuza kuba twarabihuguweho tubizi, twari kurindira natwe tukareba uko ikirere kigenda tugatera bikamera neza. Natwe twumva ko nibura turamutse tugize ku bumenyi ku iteganyagihe byaba byiza.”

Twagirayezu Innnocent, umukozi mu kigo cy’iteganyagihe – Meteo Rwanda, avuga ko hari abahinzi basigaye bahamagara basaba amakuru y’iteganyagihe, akaba ashishikariza abandi bahinzi kwita ku makuru y’iteganyagihe nka kimw emu bibagira abanyamwuga.

Ati: “Abahinzi bagiye batwereka ko amakuru twabahaga bayitagaho kandi bageragezaga no kuyakoresha.”

Twagirayezu Innnocent, umukozi mu kigo gishinzwe iteganyagihe – Meteo Rwanda

Yakomeje agira ati: “Ibikorwa byacu dukora bigendera ku gihe. Ushobora kujya kwanika umusaruro wabonetse, wamara kwanika imvura ikaba iraguye, haba ubucuruzi, haba abakora mu bikorwaremezo, twese dukeneye amakuru y’iteganyagihe.”

Nkundanyirazo Elvis Blaise ni we ahagarariye umushinga wa PASP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, umushinga watewe inkunga n’ikigo mpuzamahanga gitera inkunga ubuhinzi n’ubworozi – IFAD.

Uyu mushinga wari ugamije gufata neza umusaruro, kuwongerera agaciro no kuwugeza ku masoko, wahereye muri 2014, ugiye gusoza muri 2020, wari ufite agaciro ka miliyari 12, miliyari 4 muri zo nizo zashowe mu gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare.

Ati: “Ubuhinzi bugendana n’ikirere, utabonye imvura, ntabwo umuhinzi yabasha kumenya niba koko azeza, rero ikigo Meteo-Rwanda cyadufashije mu mahugurwa, gutanga ubutumwa bugufi kugira ngo abahinzi bamenye bati uno munsi turabona imvura, mu cyumweru gitaha bizaba bimeze bitya, kugira ngo bidufasha muri za gahunda z’ibyo dukora umunsi ku munsi.”

Uyu muyobozi avuga ko abahawe amahugurwa cyane cyane ari abayobozi ba za koperative n’abanyamuryango, ngo nabo bazafasha mu kugeza ubumenyi ku bandi, burimo ibijyanye no kubaza amakuru ku kigo gishinzwe iteganyagihe hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni.

Umushinga wa PASP wakoreye mu turere 12, ari two Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Nyagatare, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Kamonyi, Rubavu, Nyabihu na Musanze.

Aha ni ho koperative KOHIIKA imanika iteganyagihe kugira ngo abahinzi bamenye uko ikirere kiribwirirwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: iteganyagihe

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ababyeyi bahishira abateye inda abana babo bakomeje gutera inkeke

Nyagatare: Ababyeyi bahishira abateye inda abana babo bakomeje gutera inkeke

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU