Abakorera mu masoko atandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko babangamiwe n’uburyo bakomeza gusoreshwa amafaranga angana n’ayo basoreshwaga mbere nyamara ubu badakora ibihe byose, kuko basabwa kubahiriza ibwiriza rya 50% hirindwa COVID19.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo gukumira ubwandu bwacyo, hari amabwiriza asaba abakorera mu masoko bagabanya ubucucike bagakora basimburanwa.
Ibi bituma uwacuruzaga mu masoko ku buryo buhoraho, ubu akora iminsi 15 mu kwezi aho kuba 30.
Uwimana Salama ni umwe mu bacururiza imbuto mu isoko rya Rwamagana, yemeza ko kuva batangira gukora basimburanwa, byamuhombeje, agira n’icyo asaba Ubuyobozi.
Ati:” Tugira iminsi isoko rirema cyane, ni ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu, ubu amafaranga twabonaga yaragabanyutse n’iyo waranguye byinshi uba ufite impungenge ko byagupfana.”
Yakomeje avuga ko n’ubusanzwe inyungu babonaga ari nke kandi barakoraga ibihe byose none ubu ngo mu kwezi akora iminsi 15, nyamara agasora nk’ukora iminsi 30.
Ati:“Twifuza ko batworohereza, kuko amafaranga twabonaga ubu yaragabanutse si nka mbere, ntabwo twifuza ko bakuraho umusoro ariko nibawugabanye, kuko natwe ntidukora nk’uko bisanzwe”
Aba bacuruzi bavuga ko buri kwezi hari umusoro batanga uri hagati y’amafaranga ibihumbi bitandatu cyangwa ibihumbi bitanu bitewe n’isoko.
Harerimana Anaclet ucuruza inkweto yagize ati: “Ni ikibazo duhuriyeho twese ku kubwira ngo ukore umunsi umwe undi usibe nyamara amafaranga bakwaka ntibayagabanye, Leta nk’uko isanzwe ikemura ibibazo by’abaturage; natwe turasaba ko idukemurira ikibazo.”
Icyo aba bacuruzi bahurizaho ni icyifuzo cyo bakoroherezwa ku misoro batanga ya buri kwezi, kuko igihe bakora cyagabanyutse mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Ubwo hakorwaga ibirori byo kwizihiza umunsi w’abasora mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyamakuru babajije iki kibazo bashaka kumenya niba hari icyo aba baturage bafashwa ku cyifuzo cyabo.
Komiseri mukuru wungirije mu kigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) Kiriningondo Jean Louis yavuze ko iki kibazo ari bwo bakikimenya, ariko bazakigeza ku nzego bireba.
Yakomeje agira ati: “Ikibazo cyo korohereza abasora ntabwo ari twe twenyine dufata icyemezo, twe ntabwo tubifitiye ububasha. icyemezo nk’icyo gituruka muri minisiteri ishinzwe imari, habaho akanama nk’ako gashinzwe kwiga ibijyanye n’imisoro. Twe nka RRA tuzazamura iki kibazo kugira ngo bazacyigeho, twabyanditse ko abantu bakorera mu masoko bafite ikibazo.”
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred na we kuri iyi ngingo yagize ati: “Hari umusoro utangwa ku nyungu uwo nguwo n’ubundi utangwa ku nyungu yinjiye.”
Mu rugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba nabo bemeza ko bazakomeza gukora ubuvugizi kuri iki kibazo ndetse n’ibindi bibangamiye abikorera nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco.
Ndungutse avuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’abikorera mu turere bakoreramo n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, ubwabo bakazafatanya kugaragaza ibibazo abikorera bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.






