Uruganda rutunganya umuceri rwo mu Karere ka Rwamagana, rwitwa ‘Rwamagana Rice’, rwari rumaze imyaka itanu rwarafunze imiryango ku mwero w’umuceri utaha ruzaba rwongeye gukora.Uru ruganda, rugengwa n’umushoramari w’umunya-Australia ICM-Rwanda, rwafunze imiryango nyuma yo kutumvikana n’impande zirimo Leta n’abahinzi bakorera muri Rwamagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, asobanura ko mu byari byatumye uru ruganda rufunga imiryango harimo kuba mbere rwarashakaga umuceri muremure kandi i Rwamagana hahingwa umugufi (wa kigori), no kutumvikana ku biciro; gusa ngo ubu byaranogejwe nyuma yo kuganirwaho.
Yagize ati : “Naramutumiye mu biro inshuro nyinshi, turaganira, turavuga tuti noneho nta kibazo n’uwo mugufi ariko bakongeraho n’uwo muremure kuko ni wo ukunzwe cyane ku isoko.”
Abahinzi bibumbiye mu “Ihuriro Twibumbe” bahinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo (mu mirenge ya Kigabiro, Rubona na Munyaga), Gasetsa mu Mirenge ya Remera na Rurenge yo muri Ngoma, ni bo bakorana n’uruganda rwa Rwamagana Rice.
Ubusanzwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, n’abahagarariye abahinzi n’inganda, ni bo bicara bakabara ibishoro n’uko isoko rihagaze ku mpande zose, bakagena igiciro fatizo cy’umusaruro.
Uwizeye Theogene, Perezida wa Twibumbe Union, ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rwamagana avuga ko iyo berekaga igiciro fatizo nyir’ uru ruganda yangaga kugura, kubera ko yabaga amenyereye kwiyegerera abahinzi akabahera ku giciro yishyiriyeho.
Umushoramari wo muri uru ruganda afitemo 60 ku ijana by’imigabane, na ho Leta yo ikagiramo 40 ku ijana.
Inama y’Abaminisitiri yo muri 2012 yemeje politiki yo kwegurira abaturage imigabane yayo yari ifite mu nganda zitunganya umuceri, ariko uyu mushoramari yifuzaga kugura imigabane Leta yari ifite muri uru ruganda, Leta ntiyabyemera, bituma umushoramari avuga ko na we atabasha gukomeza gukorana n’ihuriro y’abahinzi b’umuceri, dore ko ibyo kuba ihuriro ryari rifite ubuyobozi bushya atabikozwaga.
Gusa kuri uyu munsi nyir’ uruganda yamaze kwemera kugendera ku biciro izindi nganda zigenderaho.
Nk’uko byemezwa n’Akarere ka Rwamagana, bakoranye inama yari ihagarariwe n’uruganda, n’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri, bategura igihembwe cy’ihinga, ababwira ubwoko n’ingano y’umusaruro akeneye kugira ngo atangire gukora.
Uwizeye Theogene, Perezida wa Twibumbe Union yagize ati: “Imbuto twaraziteguye, ubu turi mu murima turimo turatera, yanatubwiye ko azazana agoronome wa bo akazajya akurikirana uko duhinga. Aho ni ho bigeze, kandi bigeze ahantu heza,”
Nk’uko uyu muyobozi w’abahinzi abitangaza, inyungu ya mbere yo gukorana n’uruganda rwa hafi harimo ko abahinzi babona umuceri utonoye wo kurya nta kiguzi cy’ubwikorezi kiyongereyeho, abatuye i Rwamagana bazabasha kujya barya umuceri weze ku butaka bw’akarere batuyemo, bikaba byanabafasha kuwugura ku giciro byiza.
Kandi no kuri buri mwero, ntibabaga bizeye ko bazabona amasoko, gusa ibi byose bizaba bikemutse uruganda nirutangira gukora.
Ikindi ngo nuko hariho gahunda yo kuganira ukuntu ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi na ryo ryazagira imigabane muri uru ruganda.
Ati: “Turamutse tugizemo imigabane byadufasha, no kumvikana ibiciro ntibyajya bigorana, kandi natwe inyungu zakwiyongera.”

Umuceri uhingwa kabiri mu mwaka; igihembwe gihera muri Mutarama kikageza muri Kamena, n’ikindi gihera muri Kamena kikageza mu Ukuboza.
Ubusanzwe “Twibumbe Union” yahurizaga hamwe amakoperative 10, harimo atanu yo mu Karere ka Rwamagana, imwe yo mu Karere ka Kayonza n’enye zo mu Karere ka Ngoma, ariko nyuma y’aho abahinga mu gishanga gishya cy’umuceri cya Rugende basabye kwinjira muri iri huriro, koperative zose hamwe zigeze ku 11.
Akarere ka Rwamagana kavuga ko uru ruganda rwakabaye rwaramaze gufungura imiryango iyo hataza kubaho ibikorwa byo kuvugurura ibishanga.
Mu biganiro byahuje uruganda n’Akarere n’abahinzi, banzuye ko iki gihembwe badashobora gufungura uru ruganda, kubera ko ubuso bunini koperative zahingagaho umuceri butahinzwe kubera ko hari imirimo yo gusana ingomero z’amazi ikirimo gukorwa.
Ingomero zirimo gusanwa ni eshatu zo mu mirenge ya Kigabiro, Mwulire na Rubona; urwa Kimpima, Bugugu na Gashara, nyuma hakazanubakwa imiyoboro ijyana amazi mu bishanga.
Ukizuru Innocent, Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi muri aka karere, yabwiye muhaziyacu.rw ati: “Kugira ngo uruganda rufungure rwari rwasabye ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri ko nibura rwajya rubona toni 6, 000 ku mwaka, ni ukuvuga ngo ni iki gihembwe cya A bakabona toni 3 000, n’ikindi gihembwe cya B bakabona izindi toni 3 000.”
Nyuma yo gutunganya izi ngomero, hakiyongeraho n’uko igishanga gishyashya cya Rugende kizajya gitanga umusaruro uzajya woherezwa kuri Rwamagana Rice, byitezwe ko toni 6 000 uru ruganda rushaka buri mwaka ruzajya ruzibona.
Uyu muyobozi avuga ko iki gihembwe abahinzi basaruye toni zisaga ibihumbi bibiri ku buryo ntacyo byari kumarira uruganda.
Ashingiye ku kuba ibishanga byinshi Rwamagana yagize byatangiye guhingwamo umuceri muri za 1975, Ukizuru avuga ko uru ruganda ari urwa kera muri ibyo bihe.
I Rwamagana, umuceri uhingwa kuri hegitari zigeze muri 600.
Ubusanzwe muri ibi bihembwe bishize, abahinzi bagurirwaga n’inganda nka Kayonza Rice, Bugesera Rice, n’izindi zo mu Ntara y’Amajyepfo nka Mamba Rice, Kinazi Rice, Alpha Rice na Minatory Rice. Buri ruganda rukagura bitewe n’ubushobozi bwarwo.
Ku musaruro muri Nyakanga 2019, abahinzi bishyurwaga hagati y’amafaranga 255 na 275 ku kiro cy’umuceri wa kigori.






