Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo hiciwe abatutsi basaga 5,000 bajugunywa mu cyobo cya metero 30, nyuma y’imyaka 26 nibwo hatangiye igikorwa cyo gushaka iyi mibiri kugirango izashyingurwe mu cyubahiro.
Ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo, abacitse ku icumu n’izindi nzego bamaze ibyumweru bibiri batangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri yajugunywe mu cyobo cya Kiziguro, ni nyuma yaho iki gikorwa mbere cyasaga nk’ikidashoboka.
Bamwe mu bakuwe muri iki cyobo ubwo ingabo z’Inkotanyi zageraga i Kiziguro bavuga ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abatutsi yajugunywemo babifataga nk’inzozi kuko bageze aho bahitamo kubakira iki cyobo kuko byari bigoranye.
Mujawingoma Jeanne mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 25, yagize ati: “Abandi bose bagenda bashyingura bakaruhuka abacu bajugunywe muri kiriya cyobo twumvaga nta n’igitekerezo gihari cyo kuzavamo abantu bagashyingurwa mu cyubahiro.”
Ubuhamya bw’umwe mu bakuwe muri iki cyobo
Icyobo cya Kiziguro cyarokeyemo abantu 11, muri abo hariho batandatu barimo umugore umwe, aba bashima uruhare rw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye nyuma y’iminsi 5 bamaze bari muri iki cyobo.
Rugigana Jean Baptiste ni umwe mu barokowe n’ingabo z’Inkotanyi, icyo gihe yari afite imyaka 20, muri 11 bamukuyemo ari uwa munani, mu muryango we w’abantu 8 niwe wenyine wabashije gukurwa mu cyobo, avuga ko abiciwe ku Kiliziya bategekaga abasore n’inkumi bari bafite imbaraga gutwara bagenzi babo kubajugunyamo.

Rugigana yakomeje agira ati: “Badutegetse gutunda imirambo tuyitwara mu cyobo buri muntu yari afite Interahamwe ebyiri zimugenzura zifite impiri n’icumu, uriya mwobo wari ufite abantu babiri bawurinze bari Interahamwe bari bafite ubugome burenze kamere, abo nibo banjugunyemo.
Rugigana akomeza avuga ko agezemo yasanzemo abandi bantu bari bazima ariko ngo iyo boherezagamo umuntu muzima bamukurikizaga abandi benshi bishwe kugirango bamuheze umwuka, gusa abo yasanzemo bakiri bazima bari barize amayeri yo kubaherereza uruhande rumwe nabo bakabona aho bahagarara.
Inkotanyi zageze kuri iki cyobo ku ya 16 Mata 1994 zumva amajwi y’abantu barimo, zitangira gushaka uko zabarokora, Rugigana avuga ko Ingabo z’Inkotanyi zabanje gufata umwe mubo zari kumwe nazo zimuzirika ibirenge zimwoherezamo ku buryo yavugaga bakumva icyo ababwiye nabo bakamubwira, uyu niwe wababwiye uko baribwizireke niboherezamo umugozi.
Rugigana yagize ati: “Inkotanyi zije zoherejemo umugozi, wawihambiragaho gatatu mu nda, warangiza ukawushyira ku bitugu, ukamera nk’ukama, hejuru hari umuntu wazamuraga abantu bamuziritse nawe inyuma ye hari abandi bamufasha gukurura, twavuyemo turi 11, ubu turiho turi batanu.

Amateka y’iki cyobo
Mu mwaka wa 1972 nibwo abapadiri bari kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro bagize igitekerezo cyo gushaka amazi yo guha abaturage bayakuye ikuzimu, batangira umushinga wo gucura ikuzimu bashakayo amazi nkuko byemezwa na bamwe mu baturage bahawe akazi muri iki gikorwa.
Amakuru avuga ko bwa mbere hacukuwe metero 25 bagasanga ari urutare, baturitsa urutambi bakuramo itaka barongera bagera ku rutare nabwo baturitsa urutambi aha bari bageze kuri metero 30 z’ubujyakuzimu, nibwo byagaragaye ko nta mazi azaboneka barabireka n’uyu mwobo ntiwatabwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki cyobo cyakoreshejwe n’abicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho cyajugunywagamo abantu haba abishwe n’abari bazima.
Yakomeje agira ati: “Ubwicanyi bwabereye i Murambi bwari buyobowe na Burugumesitiri Gatete n’abo bari bafatanyije bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi n’ahandi mu nkengero zaho, bose bajugunywe muri iki cyobo.”
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iki cyobo cyaratwikiriwe kiranazitirwa gihindurwa urwibutso, beto yari ihatwikiriwe yaje kugwamo ku buryo imibiri itabashaga kuboneka, ibi byatumye icyizere cy’uko iyi mibiri yazakurwamo gikomeza kuba gicye.
Ku ya 12 Ukwakira 2020 nibwo hatangiye igikorwa cyo gushaka imibiri yajugunywe muri iki cyobo, uko byagombaga gukorwa hatekerejwe gucukura mu mpande zombi z’iki cyobo ariko ngo basaga hagomba gusigasirwa amateka y’iki cyobo bacukura bahereye ku gice kimwe.
Sibomana Jean Nepo ni umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, avuga ko iki cyobo kizongera kigasubiranywa kugirango gikomeze kuba amateka ya jenoside yakorewe abatusti mu 1994.

Hari umushinga watangiye wo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kiziguro, uyu mushinga ugizwe no kubaka urwibutso, gushyiramo ibikoresho n’inyandiko n’ikoranabuhanga bisobanura amateka ya Kiziguro.
Ibi bikorwa bizajyana no kwimura imibiri igashyirwa mu mva rusange ziteguye neza, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ibi bikorwa bizatwara ingengo y’imari ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.






