Abaturage batuye mu Karere ka Gatsibo barashima ibikorwa by’umuryango FPR-Inkotanyi, ko wabakuye mu bujiji ubu bakaba bageze mu iterambere.
Abatuye mu Karere ka Gatsibo bahize gutora Umukandida wa FPR Inkotanyi, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame 100%, kuko we n’Umuryango RPF Inkotanyi ayoboye babakuye mu bujiji mu myaka 30 ishize none bakaba bamaze gutera imbere ‘bakirigita’ ifaranga.
Babigarutseho kuri uyu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, mu Murenge wa Kiziguro ubwo hatangizwa igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite bazayihagararira mu matora ateganyijwe muri tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi bo hirya no hino muri aka Karere ka Gatsibo bashimira ibyo umuryango FPR-Inkotanyi urangajwe imbere na Paul Kagame umaze kubagezaho, birimo imihanda, amashuri, amavuriro.
Mukandabananiye Evangelyne, utuye mu Murenge wa Gitoki avuga ko we n’umugabo we FPR Inkotanyi yabafashije kuva mu bujiji no mu bwigunge bakajya aho abandi bari .
Yagize ati: “Uyu munsi rero ndashimira umuryango wa FPR Inkotanyi icyo gihe baratwegereye batugira inama twinjira mu nteko rusange z’abaturage, twagezemo tubona nta kurobanura guhari ubundi twumvaga ubwihebe bwaraduheranye.”
Mukandabananiye yakomeje avuga ko FPR Inkotanyi yabahaye umurongo wo kugera ku iterambere vuba.
Ati: “Badushyize mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya none ubu twiteje imbere, urumva rero ko badutekerereje ibibyara inyungu.”
Uyu muturange yavuze ko mu rwego rwo gushimira FPR Inkotanyi yabagiriye inama ikabaha n’impanuro zo kwizigamira bakagura igare ubu we n’umugabo bafite intego yo kwizigamira bakazagura na Moto.
Ndacyasenga James na we ati: “FPR yaduhaye amashanyarazi ntitukiba mu kizima, imihanda myiza ndetse yaduhaye amazi, ubu isuku ni yose ntitukirwara inzoka bitewe n’umwanda twarasirimutse muri make.”
Derick Bagabo ndetse na Nyaruyonga Jeanne d’Arc, abakandida Depite bo muri aka Karere nabo bashimye ibikorwa FRP Inkotanyi yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Gatsibo ndetse banasaba Abanyamuryango ba PFR Inkotanyi ko tariki ya 15 Nyakanga 2024 kuzatora nta mpungenge.







