Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Nyagisozi mu rugo rw’umuturage witwa Bakundinka Jean Nepomuscene hataburuwe umurambo w’umugabo wari warabuze kuva muri 2016.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha RIB rwemeje ko nyakwigendera Ntawuhigimana Diogene yari amaze imyaka ine ashakishwa, kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ukwakira akaba ari ho rwamenye ko yishwe agashyingurwa mu rugo rw’umuturage.
Tariki ya 21 Kamena 2016 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Ntawuhigimana Diogene wari ufite imyaka 32, wari umucuruzi w’inka, yaburiwe irengero.
Ni amakuru bamenye nyuma yo guhamagarwa n’umuntu utaramenyekanye kuri telefone amubwira ko yamuboneye imari y’inka, nyakwigendera Ntawuhigimana akava mu rugo avuga ko agiye kugura inka ariko akagenda ntagaruke.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, avuga ko amakuru y’uko Ntawuhigamana yabuze yamenyekanye ku ya 21/06/2016 hagakorwa iperereza abakwekwaga bagafatwa ariko nyuma bakaza gufungurwa kuko nta bimenyetso byabahamye.
Agira Ati: “Twamenye amakuru y’uko umugabo witwa Ntawuhigimana Diogene yabuze hafatwa abantu bakekwaga bacuruzanyaga inka barafungwa, ariko nyuma baza kubarekura kuko nta bimenyetso byabahamye.”
Ku munsi w’ejobundi nibwo ngo umwana wa Bakundinka Jean Nepomuscene yagiye mu nzego z’umutekano atanga amakuru avuga ko se amuhiga avuga ko azamwica ari kumwirukankana n’umuhoro.
Ubuyobozi bw’umurenge busaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kuko iyo uyu mwana adatanga amakuru byari kuba birangiye, umuryango wa nyakwigendera ugakomeza gutegereza uvuga ko umugabo azashyira akaza.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry avuga ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Ntawuhigamana Diogeni yamenyekanye kuri uyu ya gatatu atanzwe n’umwana wa BAKUNDINKA w’imyaka 17, avuga ko se yirirwaga avuga ko azamwica kuko Bakundinka yari azi ko umwana we azi ibyo yakoze.
Agira ati’: “Twarakurikiranye umuntu arafatwa, atwereka n’aho umuntu yashyinguwe. Iperereza riracyakorwa ariko umurambo wo twawujyanye ku bitaro kugira ngo hazakorwe ibizamini bizakurwaho amakuru y’ibanze ku cyamwishe.”
Dr Murangira avuga ko nyuma y’uko umuntu abuze nta kirego cyari cyaratanzwe cy’uko umuntu yaba yarabuze, iyo haza kuba haratanzwe amakuru nyuma y’uko Ntawuhigimana Diogene yabuze iperereza ryari kuba ryakozwe, n’ukekwa akaba yarafashwe mbere.
Umuvugizi yongeraho ko gutinda gutanga amakuru ku cyaha biha amahirwe uwakoze icyaha yo kuba atafatwa, ndetse bigatuma habaho n’ibyago byinshi byatuma ibimenyetso byakwifashishwa mu rukiko bisibangana.
Ati: “Turasaba abaturage ko bajya batanga amakuru ku cyo ari cyo cyose cyaganisha mu gukumira ibyaha n’uko byahanwa.”
Abaturage barimo uwitwa Twizerimana Jean bavuga ko bumiwe nyuma yo kumva iby’urupfu rwa Ntawuhigama bari bazi ko yaburiwe irengero, mu gihe yaguye mu rugo rw’umuryango mugari ariko bose bakaryumaho.
Agira ati: “Twe twumiwe turi benshi rwose nta kindi twavuga, agahinda k’umugore we wahoraga avuga ko umugabo we azashyira akaza kandi baramwishe bakanamushyingura ntihagire utanga amakuru.”
Twizerimana yongeyeho ko byanze bikunze kugira ngo umuntu ajye gutabururwa mu rugo nta kuntu amakuru baba batayazi.
Ati: “Muri make ni agahomamunwa kuko umugore niba wenda byarabaye adahari nta kuntu yari no kubura kuza ngo agire amakenga abaze ati hano harimo iki? Kugeza ubwo umwana atanze amakuru! Ubwo nyine ubutabera nibukore akazi kabwo.”
Abaturanyi ba BAKUNDINKA bavuga ko iwe ku marembo yari yaranditseho ko bibujijwe kwinjira iwe udakomanze, naho ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo bukavuga ko uyu Bakundinka yabagaho mu buryo bw’ibanga, bisa nk’aho hari icyo ahisha.
N’ubwo iperereza rigikomeje uyu Bakundinka Jean Nepomscene kuri ubu ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kabarore. Ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko ukekwaho kwica umuntu iyo aramutse ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.






