Mu Karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ubuyobozi butangaza ko bugiye kwigisha ababyeyi gukaraba no gutegura indyo yuzuye no kuyirya n’ibindi bizafasha umwana kugira ubuzima bwiza.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Kamena, ubwo mu murenge wa Kibungo, ubwo hatangizwaga iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, byabereye ku kigo cy’amashuri abanza cya Itetero, hapimwe abana n’ababyeyi ibiro n’uburebure, abana bahabwa ibinini by’inzoka na Vitamini A.
Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize inkingo zose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze icyo bagiye kwibadandaho muri iki cyumweru.
Yagize ati: “Tugiye gukora ibikorwa bitandukanye birimo gukangurira umubyeyi kugira isuku, twigisha abana gukaraba ndetse tukabyigisha n’ababyeyi, turabigisha kandi gutegura indyo yuzuye no kuyirya cyane cyane nk’utwite kuko turabizi yuko iyo abashije kubona ibintu bitunga umubiri n’umwana azabyara avuka ameze neza.”
Akomeza agira ati: “Ibindi bikorwa turi bukoremo ni ugutanga ibinini by’inzoka ndetse tugatanga na Vitamini ku bana bato. Ibyo byose tugiye kubikora mu karere kose; ni gahunda y’Igihugu, ariko twebwe intego dufite ni ugukora ubukangurambaga ku buryo abana bose 100% bagomba kubona ibi binini.”
Yavuze ko nko mu marerero bazatanga ‘Ongera’ zifasha abana mu mikurire n’ibindi bikorwa bishobora gutuma umwana n’umubyeyi ashobora kugira ubuzima bwiza.
Iki gikorwa bagiye kugifashwamo n’Ikigo cy’Ubuzima-RBC, abaganga n’Abajyanama b’ubuzima ndetse intego ni uko abana bazasangwa aho bari kugira ngo hatagira usigara.
Umujyanama w’ubuzima, Hakizimana Jean Baptista, ati: “Tugiye gufasha abana kubaha ibinini by’inzoka na vitamini, muri iki gikorwa nta mbogamizi irimo kuko bashyizemo n’Abahwituzi ba Mudugudu mu minsi itanu yose tuzakora.”
Umukozi w’Ikigo y’Ubuzima-RBC, Nikuze Immacule, yavuze ko iki cyumweru cyitezweho kuzamura imikurire y’abana no kwita ku babyeyi batwite.
Yagize ati: “Ababyeyi batwite tugomba kubagaburira indyo yuzuye tukabaha ibikinerwa byose, noneho ku bw’abana bo turabaha indyo ikwiriye tubarinda inzoka. Iyo umwana akuze neza nta nzoka afite yabonye vitamini akura neza, agatekereza neza.”
Akomeza agira ati: “Iki cyumweru dushaka kugira umwana wujuje, uhamye, uzi ubwenge, wakuze neza, hehe n’igwingira mu Rwanda rwacu.”
Mu gutangiza iki cyumweru, ababyeyi batwite basabwe kwipimisha inda no gufata indyo yuzuye irimo ibitunga umubiri, ibirinda indwara n’ibyongera vitamini. Abajyanama b’ubuzima bahabwa inshingano zirimo kureba kugera kuri buri mubyeyi hirindwa ko hagira usigara.









