MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hafashwe ingamba zo guhangana n’ubwandu bushya bwa Visuri itera SIDA

Joselyne UwiringiyimanaYanditswe na Joselyne Uwiringiyimana
22/05/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bwagiye bubona kenshi raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA buri kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko, akaba ari yo mpamvu hafashwe ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe lmibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline, yabwiye MUHAZIYACU ko hagiye gukorwa ubukangurambaga buhereye mu bigo by’amashuri kuko ariho hinganje urubyiruko.

Yagize ati: “Ingamba twafashe ni ugukora ubukangurambanga tuganiriza urubyiruko, hari raporo ya RBC igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA buhari, ariko kandi bugaragara cyane mu rubyiruko. Turimo gukorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye, turizera ko ubutumwa tubaha buzabafasha bugire icyo bubamarira ubwabo.”

Visi Meya Mukamana avuga ko ubukangurambanga bukomeje mu bigo by’amashuri bashishikariza abayobozi ndetse n’abarimu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Yavuze ko hari abarimu kuri buri bigo by’amashuri bashinzwe ubwo bukangurambaga kugira bagabanye ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Ati: “Muri ibyo bikorwa tuzagerageza kugaruramo (Club-Anti SIDA) amatsinda arwanya SIDA kandi turizera ko bizatanga umusaruro.”

Visi Meya Mukamana yibukije abayobozi bayobora ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu ko ntawe ukwiye guha akato umunyeshuri ufite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, kandi bakigisha abanyeshuri ko uwanduye na we ari umuntu nk’abandi.

Gakwiye John Peter, uyobora ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya St Josephine Muhura, ryo mu Murenge wa Muhura muri aka Karere ka Gatsibo  avuga ko igihe bamenye ko hari abanyeshuri bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA babafasha kabumvisha ko nyuma yo kwandura ubuzima bukomeza.

Ati: “Ku kigo nyoboye abanyeshuri tumenye ko bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA tubaba hafi kandi tukabaganiriza tubaha inama zishoboka zose, tubaremamo icyizere cy’ubuzima.”

Gakwiye yakomeje ati: “Hari umunyeshuri uba ufite icyibazo nk’icyo, ugasanga aritinya akiha akato ubwe, akaba atashobora kuvuga ko afite imiti igabanya ubukana cyangwa se ngo aze akwegere akubwire ko afite igihe agiye kuyinywa, hari n’uwaba ayifite agatinya kuyifata bagenzi be bamureba, ibyo bikamutera ipfunwe, akumva arihebye, ariko iyo tubimenye turamukurikirana kandi tugatanga ubujyanama ndetse n’ikindi cyose yakenera tukamufasha.”

Nyirarukundo Sarah na Usanase Adeline ni abanyeshuri biga Muri GS Muhura, bavuga ko biganye n’umunyeshuru wari ufite virusi itera SIDA bakabona igihe cyose ahora yigunze atiga neza ahora atsindwa mu ishuri, baje kumwegera bamubaza ikibazo afite ababwira ko yanduye iyi virusi.

Bati: “Dukomeza kumuba hafi tumwereka urukundo, uwo munyeshuri yumva ko ari kimwe natwe ubu asigaye ayiga neza kandi agatsinda.”

Manirumva Samuel wiga muri Lycée de Muhura we yagize ati: “Ntabwo guha akato umutu wanduye virusi itera SIDA bikwiye. Kumuha akato ni ikosa rikomeye cyane, nk’umunyeshuri ifite SIDA iyo ahawe akato bimugiraho ingaruka bigatuma atakaza icyizere, agahangayika, akumva ko ntacyo ashoboye ibyo bigatuma yiga nabi atsindwa. Rero mu gihe twebwe abanyeshuri igihe tubonye mugenzi wacu ufite ubwo burwayi twirinda kumuha akato ahubwo tukamurememo icyizere cy’ ejo hazaza.”

Mu mwaka wa 2023 mu Karere ka Gatsibo habaruwe abari hagati y’imyaka 15 na 39 banduye Virusi itera SIDA ku kigero cya 1.8%.

Ubukangurambaga burakomeje, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko atari mu rubyiruko gusa, n’aho abaturage bateranye bazakomeza kwibutswa kurwanya no kwirinda icyorezo cya SIDA.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Joselyne Uwiringiyimana

Joselyne Uwiringiyimana

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Urugendo rw’iterambere rwa Hakizayezu ukora ibikoresho bikomoka ku mpu

Urugendo rw'iterambere rwa Hakizayezu ukora ibikoresho bikomoka ku mpu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU