Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababwira ko nubwo banyuze mu mateka ashaririye, ariko ko bafite Igihugu kibakunda kandi gifite imiyoborere myiza yamagana akarengane, amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihugu hose.
Mu Karere Gatsibo, uwo muhango watangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kiziguro, ahabereye ubwicanyi bukomeye bwatijwe umurindi n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi Jean Baptiste Gatete.
Ni umuhango watangijwe hacanwa urumuri rw’icyezere no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kiziguro bunamira ndetse baha icyubahiro inzirangane zisaga ibihumbi 20 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziruhukiye muri uru rwibutso.
Umuhango wakomereje mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwankuba, aho mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse arabakomeza ababwira ko bafite Igihugu cyiza cyimakaje imiyoborere myiza idaheza n’umwe.
Ati: “Ubutumwa tubagezaho, ni ubwo kwihangana bwo gukomera, kubera amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi Igihugu cyanyuzemo, ariko icyo kubabwira ni uko bafite igihugu ari na cyo Abanyarwanda bamwe muri twe bitangiye bagatanga ubuzima bwo ngo tukibona, dufite ubuyobozi bwiza bushyira imbere buri muturage nta vangura iryo ari ryo ryose burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”
Visi Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Gatsibo, Jabo Jean Marie Vianney yavuze ko nk’abacitse ku icumu bishimira ko bamaze kwiteza imbere bakaba baranze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo kandi bishimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.
Yagize ati: “Turashima ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko twongeye kugira igihugu gitekanye, buri Munyarwanda wese yisangamo kandi afite uburenganzira n’amahirwe angana. Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside tujye tumenya gutandukanya igisirakare cyakoze Jenoside n’igisirikare cy’ubu kibumbatiye umutekano; na byo turabishimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu.”
Sakindi Joseph, umwe mu barokokeye i Murambi yavuze ko mbere y’uko Jenoside itangira Abatutsi batotejwe kenshi bakabajyana i Byumba bitwa ibyitso ndetse bamwe bakicwa abandi bagakubitwa.
Kuri ubu ariko Sakindi avuga nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe, bimakaje ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Urabona nyuma y’imyaka 30, ubumwe n’ubwiyunge twabubarira nko hejuru ya 90%, kubera ko ari abakoze Jenoside bamwe bafunzwe bagafungurwa, bagarutse mu miryango, tubana mu matsinda atandukanye y’ubumwe n’ubwiyunge nta cyasubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge bwacu”.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa imiryango 87 yazimye kuko abayo bose bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.









