Minisiteri y’Ubuzima iri mu rugendo rwo gutera ibiti bisaga Miliyoni ebyiri mu bitaro, ibigo nderabuzima ndetse no mu mavuriro y’ibanze mu rwego rwo kuhagira ubusitani bugamije kuzana umwuka mwiza ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi no kugira ngo bufashe abarwayi gukira vuba nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Nzanzimana Sabin yitabiraga umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2023 wo gutera ibiti mu kigo nderabuzima cya Ntarama yagaragaje ko iki gikorwa kiri mu muhigo wa Minisiteri ayobora wo gutera ibiti Miliyoni ebyiri mu gihugu.
Yagize ati: “Impamvu turi gutera ibiti mu mavuriro n’ahandi; ntabwo bikiri ibanga, ubushakashatsi bugaragaza ko igiti, ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura kuko hari ahantu henshi byagiye bigaragara ko amavuriro ari ahantu hari ibiti, abarwayi bataha mbereho iminsi ibirimu gihe bagombaga kumarayo.”
Yakomeje agira ati “ Bituma abarwayi bagira ibibazo bicye by’ibyiyumbiro; ibyo dukunda kwita ngo ni ‘Stress’. Ubusitani kandi bufasha mu gusukura umwuka mu mubiri wacu bugatuma hatajyamo umwanda”
Minisitiri Dr. Nsanzimana akomeza agaragaza ingamba Minisiteri y’Ubuzima ifite zo kongera umubare w’ibiti biteye ku mavuriro.
Ati: “Dufite gahunda rero mu gihugu cyose yo gutera ibiti birenga Miliyoni ebyiri mu mavuriro; mu bitaro 56, ibigo nderabuzima 514 n’amavuriro y’ibanze asaga ibihumbi 25. Tumaze gutera ibiti birenga ibihumbi 20; murumva ko urugendo rugihari.”
Muri iki gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 3023, ku kigo nderabuzima cya Ntarama ndetse no ku ishuri rya GS Ntarama hatewe ibiti by’imbuto n’iby’ubusitani 1400.








