Abagore bo mu Karere ka Gatsibo baremewe ibikoresho bitandukanye birimo imashini zidoda, amashyiga agezweho, imashini zogosha, ibitenge, amabati n’amagare bifite agaciro ka miliyoni 4Frw.
Abahawe ibikoresho baganiriye na Muhazi Yacu baravuga ko kuba batekerejweho ari iby’agaciro, ko ibikoresho bahawe bizabafasha cyane kandi bibateye imbaraga zo kurushaho kwiteza imbere.
Uwitwa Akimana Deborah yagize ati: “Turishimye cyane ku bw’ibi bikoresho twahawe, njyewe bampaye imashini zogosha, ibi bizamfasha kurushaho gukora cyane kandi niteze imbere.”
Uwitwa Tuyishime Alphonsine utuye mu Murenge wa Kiramuruzi yagize ati: “Twabyishimiye cyane kuba badutekerejeho bakaduha ibikoresho byo kwiteza imbere, njye bampaye imashini idoda, iyi mashini nzayibyaza umusaruro.”
Mugirase Beatrice nawe yagize ati: “Nabyakiriye neza kuba nahawe izi mashini, ikindi ngiye kudoda nshake ibiraka ahantu hatandukanye, nkaba nshishikariza abagore bagenzi banjye kwitabira imyuga nabo bagatinyuka.”
Mu muhango wo gutanga ibi bikoresho Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline yavuze ko bahisemo guha abagore ibikoresho bitandukanye bimwe muri ibyo akaba ari ibizabafasha kwihutisha imirimo yo mu rugo.
Yagize ati: “Twahisemo guha abagore amashyiga ya Canarumwe mu rwego rwo gutoza abagore gukoresha ibicanwa bikeya basigasira ikirere ndetse banagabanya imirimo, hari amabati yo gusakara ubwiherero, dufite gahunda y’ubukangurambaga bw’isuku abagore bumve ko twayabahaye mu rwego rwo gusigasira isuku no kugira ubwiherero bwiza kandi busukuye.”
Igikorwa cyo gushyikiriza abagore ibikoresho cyabaye ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu Karere ka Gatsibo uyu munsi ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Kiramuruzi. Mu bikoresho byatanzwe harimo imashini zidoda 16, bikaba byakozwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Plan International, Akazi Kanoze, Hinga Wunguke, Inama y’Igihugu y’Abagore, n’abandi.







