MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Amarushanwa y’Umurenge Kagame cup yasubukuwe, menya uko imirenge iri buhure

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
27/04/2023

Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu mirenge ryitiriwe Umukuru w’Igihugu Kagame Cup ryasubukuwe mu Ntara y’Iburasirazuba imirenge yabaye iya mbere mu turere iri buhure hashakwa ikipe yaba iya mbere ku rwego rw’Intara.

Iyi mikino irabera ku bibuga bitandukanye byo mu turere kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mata 2023.

Akarere ka Nyagatare gahagarariwe n’amakipe abiri mu bagabo, Umurenge wa Karangazi n’Umurenge wa Rwimiyaga naho mu bagore Nyagatare ihagararirwe n’umurenge wa Karama.

Biteganyijwe ko Umurenge wa Rwimiyaga ukina n’Umurenge wa Mukarange kuri sitade ya Nyagatare, Umurenge wa Karangazi ukine n’Umurenge wa Ngarama. Umurenge wa Gashora urakina n’Umurenge wa Gishari mu gihe ku kibuga cya Ngoma hahurira ikipe y’Umurenge wa Mugesera ihakinira n’Umurenge wa Nasho.

Umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo Nkurunziza Aimable, avugako amakipe yo muri aka Karere yiteguye kwitwara neza.

Aganira na MUHAZIYACU yagize ati” turi mu myiteguro kandi bimeze neza n’amakipe yacu yiteguye neza, tugomba gutsinda, turasaba abafana kuza ari benshi gushyigikira amakope yacu”

Uwitwa Kubahoniyesu John akaba umufana wa Karangazi avugako bakeneye gutwara iki gikombe.Yagize ati” njyewe mfana Karangazi, kandi twariteguye tugomba gutwara iki gikombe”

Mutimucyeye Annet wa Rwimiyaga yemeza ko ikipe yabo ikomeye cyane biteguye gutsinda. Yagize ati” Rwimiyaga yacu irakomeye twatwaye igikombe cy’Akarere turashaka gukomeza kugera ku rwego rw’igihugu”

Aya marushanwa y’Umurenge Kagame Cup yaherukaga gukinwa mu mwaka wa 2019. Ku rwego rw’Intara yari yatwawe n’ikipe y’umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, ibi bikaba aribyo byatumye aka Karere gahagararirwa n’amakipe abiri muri iri rushanwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Banenze abari abakozi bo kwa muganga bakoze Jenoside

Gatsibo: Banenze abari abakozi bo kwa muganga bakoze Jenoside

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU