Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo ruvuga ko rwiteguye guhangana n’uwo ariwe wese wokongera gushaka kugarura amacakubiri mu Rwanda ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; kandi basigasira ibyagezweho.
Ibi uru rubyiruko rubivuze nyuma y’uko hasojwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho mu nyigisho zatangwaga, urubyiruko rwasabwaga kugira uruhare mu gukumira icyo aricyo cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho no gusigasira amateka u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo atazibagirana cyangwa ngo avugwe uko atari.
Bamwe muri uru rubyiruko babwiye MUHAZIYACU ko biteguye gukora cyane kugira ngo bateze imbere Igihugu kandi uwashaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi rwanyuzemo batamworohera.
Uwitwa Nzarora Abdoul yagize ati: ”Uruhare rwacu nk’urubyiruko ubu ni ukwigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda, tukirinda amacakubiri tukegera abandi kugira ngo tugire impinduka mu iterambere, tukagira ishyaka ryo gukura igihugu cyacu ahantu habi tugafatira aho tugejeje hanyuma tukagera ku byiza ku rushaho; uwushaka kuzana amacakubiri tukamwamaganira kure.”
Uwizeyimana Clarisse na we yagize ati: ”Amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo twe nk’urubyiruko twiyemeje kuyasigasira twibuka kandi twiyubaka turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kuba ukundi.”
Yakomeje agira ati: “Twiyemeje kandi gutera intambwe iva ku bibi tugana mu byiza, twabonye ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu gusenya Igihugu, rero birakwiye ko duhindura ayo mateka ahubwo tukarushaho kubaka Igihugu cyacu kigatera imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye urubyiruko gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 29 ishize.
Ati: “Turabwira urubyiruko cyane cyane abakiri bato ko ibi byiza dufite mu myaka 29 bigomba gukomeza, ababitugejejeho dushobora kugeza igihe batakiriho, ariko urubyiruko nirwo rugomba kubikomeza kandi ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare, bategure rwa rubyiruko ruzashobore no gukomeza ibihe by’imiyoborere myiza dufite no mu kinyejana kizakurikiraho tuzabe tukiyifite.”
Ubu mu karere ka Gatsibo habarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 149.







