Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoranywe ubukana, n’ubugome bwinshi kandi mu gihe gito kubera ko yari yateguwe n’ubuyobozi bubi.
Meya Mbonyumuvunyi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no kunamira abatutsi biciwe Sayi mu murenge wa Munyiginya; kuri uyu wa 14 Mata kuri Sitasiyo y’amashanyarazi ya Musha ahazwi nka Sayi.
Yagize ati: “Iyo biza kuba ari abaturage gusa ntabwo bari bwibashishe gukora jenoside, ahubwo Jenoside yakorewe abatutsi yagizwemo uruhare by’umwihariko na leta, mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi abayoboraga amaserire n’amasegiteri bose bari barakoze amalisiti y’abatutsi bazicwa, ibi bigaragaza uruhare rw’abategetsi bariho muri icyo gihe mu gutegura Jenoside”.
Sitasiyo y’amashanyarazi bita Sayi (Substation Musha) iri mu murenge wa Munyiginya mu kagari ka Kimbazi, abaharokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bavuga ko ku itariki ya 10 Mata 1994 abatutsi bari bahungiyeyo bizeye umutekano w’abajandarume barindaga iyi sitasiyo y’amashanyarazi, aba bajandarume bahisemo gusiga izi mpunzi zari zabahungiyeho, ahubwo bazisigira abacinyi bari bamaze kugota ikigo cyose kugira ngo hatagira ubacika batamwishe.
Zaninka Jacqueline ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atanga ubuhamya bw’uko yarokotse yagarutse cyane ku buryo batunguwe, no kubona abantu bari baturanye basanzwe baziranye barabishe babaziza Habyarimana wapfuye batari bazi,
Yagize ati: “Jenoside yakorewe abatutsi yarateguwe kuko ntiwambwira ukuntu nazira Habyarimana ntarinzi, njye nabaga ndagira inka z’iwacu, sinari muzi yewe nari ntaramubona mu maso yanjye usibye kumwumva kuri radiyo gusa”.
Musabyeyezu Dative, Perezidante wa Ibuka mu karere ka Rwamagana yasabye abarokotse gukomera bagatwaza gitwari,
Yagize ati: “Amaso yacu yabonye byinshi adakwiye kubona, ahereza ubwenge maze n’umutima wacu wuzura umwijima utewe n’ibidakwiye kurebwa twe twabonye n’ibyo twumvise bidakwiye kumvwa bikarenga imitekerereze yacu, ineza tugenda tubona umunsi ku wundi ya leta yacu itubera icyomoro”.
Kuri Sayi hubatswe urukuta rwanditseho amwe mu mazina y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uru rukuta rwahashyizwe nk’ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yahakorewe, habarurwa abatutsi basaga 1000 bahiciwe.
Kugeza ubu mu nzibutso za Jenoside 11 ziri mu karere ka Rwamagana zishyinguyemo mu cyubahiro imibiri 83,795.







